Hari hashize igihe Murera itumvikana aho wakandagira hose mu misozi igihumbi igize urwa Gihanga, i Gicumbi niho yashinze ingando haba igicumbi cyayo gishya.
Ubwo yari ageze i Yeruzalemu, bashashe ibishura bati uyu niwe mwami twari dutegereje, Imana ihimbazwe. Ni nayo mvugo aba-Rayon bari bafite kuri uyu munsi.
Rayon Sports yavanye amanota atatu y’umunsi wa 10 wa shampiyona kuri Gicumbi FC ibifashijwemo na rutahizamu mushya ukomoka muri Mali.
Ismaila Diarra, yakinaga umukino we wa Mbere muri Gikundiro maze ayitsindira ibitego bibiri wenyine, abafana bamukubita ibitugu, bati ‘ubundi kare kose warihe tujya kurara mu gahinda twifumbase mapfubyi?’
Hari mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, AZAM Rwanda Premier League, yari imaze amezi atatu idakinwa.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi acungacungana, umupira ukinirwa hagati mu kibuga, uburyo bwa mbere bukomeye bwabonetse ku munota wa 18 ubwo Mutebi Rachid yasigaranaga na Bakame wenyine ariko akananirwa gutsinda.
Amakipe yombi yakomeje kwihagararaho igice cya Mbere kirangira ari ubusa ku busa ariko ku munota wa 45, Ndihabwe David yateze Sefu mu rubuga rw’amahina umusifuzi yanga gutanga penaliti, ibintu bitavuzweho rumwe.
Igice cya kabiri gitangiye, Ivan Minaert watozaga umukino wa Mbere muri shampiyona, yakoze impinduka akuramo yinjiza rutahizamu Gahonzire Olave.
Ku munota wa 49, Ismaila Diarra yafunguye amazamu ku mupira wari uvuye kuri coup franc yatewe na Munezero Fiston akoresha ibigango bye ashyiraho umutwe umuzamu wa Gicumbi, Mchomba arahindukira.
Diarra yongeye guhagurutsa stade ku munota wa 87 ku mupira yazamukanye acenga ba myugariro batatu ba Gicumbi FC yubura amaso areba uko umuzamu ahagaze yitonze yegera imbere gato atera mu rundi ruhande, igitego cya kabiri kiba kirinjie umutoza ahita anamukura mu kibuga yinjiza Moustapha.
Nyuma y’umukino, abafana bishimiye iyi ntsinzi bakoma ibitugu umutoza, basingira rutahizamu wabo mushya nawe bamugeza mu birere.
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports
Ndayishimiye Eric ( Kapiteni), Mugenzi Cedrick, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, James Tubane, Munezero Fiston, Mugheni Fabrice, Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Sefu, Muhire Kiven, Ismaila Diarra.
Ababanjemo ku ruhande rwa Gicumbi FC
Mchomba Msika, Uwineza Jean De Dieu, Senyange Ivan, Kayigamba Jean Paul, Ndihabwe David, Safari Jean Maria Vianne, Uzayisenga Mourice, Mutebi Rachid, Nsengayire Shadad, Uwingabire Olivier, Ndayishimiye Dominic
Indi mikino
– AS Kigali 1-0 Marines
– Etincelles FC 0-3 Musanze FC



















TANGA IGITEKEREZO