Itangazo rihagarika aba batoza ryashyizweho umukono na Perezida w’Akanama gashinzwe Imyitwarire muri CAF, Raymond Hack, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Ukwakira 2022.
Abatoza bahanwe barimo Umunya-Tunisia Rafik Mhamdi; Umunya-Maroc, Youssef Rossi n’Umunyamisiri, Ahmed Adel.
Aba bose bahanishijwe imyaka itanu badakandagira mu bikorwa bya siporo kubera "ibyangombwa by’ubutoza mpimbano ’Licence A’.’’
Icyangombwa cya Ahmed cyerekana ko yahawe Licence A ku wa 19 Nyakanga 2016. Icyo gihe CAF yayoborwaga na Issa Hayatou, Umunyamabanga wayo Mukuru ari Hicham El Amrani ndetse ni bo bagishyizeho umukono mu kwemeza ko ari ukuri.
Nyuma y’imyaka isaga itandatu, CAF yaje kuvumbura ko ibyangombwa byifashishijwe ari ibihimbano ifata ibyemezo byo guhagarika abatoza batatu, bose bakomoka mu bihugu by’Abarabu.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Adel avuga ko uwatangajwe mu bahagaritswe atari we kuko we afite ibyangombwa byemewe.
Kuri ubu ubuyobozi bwa Gasogi United bwatangiye gushaka uko bwavugana n’ubwa CAF ngo bumenye ukuri ku bivugwa n’umutoza wayo.
Ahmed Adel afite iminsi itatu yo kujuririra ibihano yahawe uhereye igihe icyemezo yakimenyesherejwe.
Uyu mutoza yahagaritswe nyuma y’amezi asaga atatu yerekanywe nk’Umutoza Mukuru wa Gasogi United. Yananyuze mu makipe atandukanye arimo Musanze FC, yabayemo mu 2020. Yageze muri Gasogi United mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino avuye mu Ikipe ya Panthère du Ndé yo muri Cameroun.
Kugeza ubu ku Munsi wa Kane wa Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda mu mwaka wa 2022/23, Gasogi United iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 10 mu mikino ine imaze gukina.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!