00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel Rising Stars: Amakipe yose azahatanira igikombe ku rwego rw’igihugu yamenyekanye

Yanditswe na

Philbert H

Kuya 13 July 2015 saa 08:31
Yasuwe :

Miroplast mu bahungu na Young for Hope mu bakobwa, ni yo makipe yabonye itike bwa nyuma, ahita yiyongera ku yandi agomba guhatanira igikombe cya Airtel Rising Stars ku rwego rw’igihugu.

Ibyo ikipe ya Miroplast yo mu Karere ka Kicukiro yabigezeho kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2015, ubwo yegukanaga igikombe cya Airtel Rising Stars mu bahungu muri Zone IV na Zone IV, imaze gutsinda Centre Shining yo mu Karere ka Gasabo kuri penaliti 5-3, umukino ukaba wari warangiye banganya 0-0.

Mu bakobwa, Young for Hope yo mu Karere ka Gasabo yakatishije itike itsinze Sainte Famille yo mu Karere ka Nyarugenge kuri penaliti 3-1 nyuma y’aho umukino wari warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Zone IV igizwe n’uturere twa Kicukiro, Nyarugenge na Kamonyi, mu gihe Zone V igizwe n’uturere twa Gasabo, Gicumbi na Bugesera.

Shining yari yiganjemo abakinnyi b'abahanga benshi kurusha Miroplast

Asoza irushanwa Airtel Rising Stars muri Zone IV na Zone V, Clementine Nyampinga, Ushinzwe iyamamaza bikorwa n’itumanaho muri Airtel Rwanda akaba ari na we wari uhagarariye Umuyobozi w’iyo sosiyete, yatangaje ko Airtel Rising Stars 2015 yagenze neza kurusha amarushanwa abiri yabanje.

Ibi ni byo yahereyeho ashimira IJABO (ihuriro ry’ibigo byigisha abana gukina umupira w’amaguru), ashimira FERWAFA ndetse na Minisiteri ya Siporo n’Umuco, uruhare rwabo mu migendekere myiza y’irushanwa.

Biteganyijwe ko imikino ya nyuma izakinirwa kuri Sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze, aho kuwa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2015, amakipe yabaye aya mbere muri buri zone azahurira mu mikino ya ½ cy’irangiza.

Amakipe abiri azaba yatsinze azahurira ku mukino wa nyuma ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga, n’aho abatsinzwe bo bahatanire umwanya wa gatatu, bikazagenda bityo haba mu bahungu no mu bakobwa.

Irushanwa Airtel Rising Stars ririmo rirakinwa ku nshuro yaryo ya 3, aho ryatangiye mu 2013 Umukinnyi w’icyitegererezo akaba yari Laurent Etame Mayer, Umunyakameruni wahoze akinira Arsenal. Ku nshuro yaryo ya kabiri mu 2014, umukinnyi w’icyitegererezo yari Tony Adams, Umwongereza wahoze ari Kapiteni wa Arsenal.

Miroplast yari ihagaze neza muri ba myugariro

Uyu mwaka bwo umukinnyi w’icyitegererezo ni Jimmy Mulisa wahoze akinira APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse akaba umwe mu bakinnyi bake b’Abanyarwanda bakinnye nk’ababigize umwuga ku mugabane w’u Burayi, mu gihe ku rwego rwa Afurika mu irushanwa Airtel Rising Stars, umukinnyi w’icyitegererezo ari Yaya Toure.

Amakipe azahatanira igikombe cya Airtel Rising Stars

Mu bahungu ni:

 Centre Kiramuruzi yo mu Karere ka Gatsibo, ikaba ihagarariye Zone I;
 Rusizi United yo mu Karere ka Rusizi, ikaba ihagarariye Zone II;
 Inyange FC yo mu Karere ka Musanze, ihagarariye Zone III;
 Miroplast yo mu Karere ka Kicukiro, ikaba ihagarariye Zone IV na Zone V.

Mu bakobwa ni:

 Abarashi yo mu Karere ka Gatsibo, ikaba ihagarariye Zone I;
 Centre Gatagara yo mu Karere ka Ruhango, ihagarariye Zone II;
 White Stars yo mu Karere ka Nyabihu, ihagarariye Zone III;
 Young for Hope yo mu Karere ka Gasabo, ihagarariye Zone IV na Zone V.

Airtel Rising Stars ni irushanwa ritegurwa na IJABO ku nkunga ya sosiyete y’Itumanaho Airtel itanga 100% y’amafaranga akoreshwamo.

Shining yinjiye mu mukino nolari ai yose ndetse yizeye gutsinda ariko bihinduka ukundi
Umuyobozi wa Zone V hamwe na Jimmy Mulisa bagiye gutangiza umukino wa nyuma
Abakinnyi basuhuzanya mbere yo kwinjira mu mukino wa nyuma
Shining yihariye umukino wose ariko ishakisha igitego kirabura
Abayobozi bahagarariye Airtel mu mikino ya nyuma ya Airtel Rising Stars muri Zpne IV na zone V
Umunyezamu wa Miroplast wakuyemo penaliti 2 bahise bamushyira ibicu nyuma y'umukino
Umuyobozi wa IJABO yashimiye Airtel nk'Umuterankunga mukuru w'irushanwa
Clementine Nyampinga, Umukozi ushinzwe Itumanaho n’iyamamazabikorwa muri Airtel Rwanda yashimye uruhare rwa buri wese
Abakobwa ba Ste Famille na bo batsindiwe kuri penaliti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages