Abakinnyi ba APR FC basabanye n'abafana babo nyuma yo gutsinda Gaadiidka FC no kuyisezerera mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League aho izahura na Pyramids mu cyiciro gikurikiraho.
Ni umukino wagombaga gusubiza icyizere abafana ba APR FC bari bamaze iminsi binubira imyitwarire y'ikipe yabo nyuma yo gukina imikino ine irimo ibiri ya gicuti igatsindamo umwe gusa.
Igice cya mbere cyarangiye nta kipe irebye mu izamu ry'indi. Mu gice cya kabiri ni ho umukino wahinduye isura, ku munota wa 55 Umunya-Cameroun, Apam Bemol Assongwe yafunguye amazamu ku mupira mwiza yahawe na Kwitonda Alain 'Bacca'.
APR FC yakomeje gusatira maze ku munota wa 88 Mugisha Gilbert winjiye mu kibuga asimbuye ashyirwamo igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Myugariro w'Iburyo, Omborenga Fitina.
Nyuma y'umukino abakinnyi ba APR FC bagiye gushimira abafana aho bahereye mu gice kidatwikiriye, Kwitonda Alain witwaye neza muri uyu mukino ni we wanimburiye abandi maze abanza kibabyinira mbere yo kubakora mu ntoki ahereye ruhande.
Hashize akanya bagenzi be na bo baje bamukurikiye maze bashimira abafana baje kubashyigikira kugeza bitwaye neza muri uyu mukino.
Abakinnyi bimukiye mu gice cya gitwikiriye cyari cyicawemo n'Itsinda rya Intare za APR FC maze babakomera amashyi ari nako Kwitonda acishamo akabyina.
Umutoza wongera Imbaraga Abakinnyi, Umunya-Tunisia Adel Zrane, yagiye akora mu ntoki abana batoragira imipira mu rwego rwo kwishimana na bo intsinzi.
APR FC izahura na Pyramids FC yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League aho umukino ubanza uteganyijwe hagati ya tariki 15-17 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzakinwa hagati ya tariki 29 Nzeri- 1 Ukwakira 2023.
Abakinnyi ba APR FC babanje gusabana imbabazi n'abafana babo nk'uko byari biteganyijweBabegereye aho bari bamanika amaboko babasaba imbabazi ku bw'umusaruro utari mwiza bari bamaze iminsi batanga n'abafana babigenza gutyoIbi babikoze impande zose z'ikibugaNyuma y'umukino Kwitonda Alain 'Bacca' yagiye gushimira abafana baje gushyigikira APR FC muri uyu mukinoYagiye abakora mu ntoki umwe ku wundiAkangononwa kashize nyuma y'iminsi abafana batishimira imyitwarire y'ikipe yaboAbakinnyi ba APR FC bari bishimiye intsinzi yari ikumbuweUmunyezamu w'Umunye-Congo, Pavel Ndzila, Kapiteni mushya Omborenga Fitina n'Umunya-Cameoun, Apam Assongwe bari mu bamanitse amaboko bashimira abafana baje kubashyigikiraUmutoza wongera imbaraga Umunya-Tunisia, Adel Zrane na Myugariro w'ibumoso Niyomugabo Claude bashimiye abafanaBa myugariro Ishimwe Christian na Ndayishimiye Dieudonné na bo biyunze n'abafanaUmunya-Nigeria Victor Mbaoma, utaha izamu, na we yashimiye abafanaMugisha Gilbert watsinze igitego cya kabiri yaberetse ko abafite ku mutimaUmunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdel-Rahman yarambuye amaboko imbere y'abo nk'ikimenyetso cyo kwicisha bugufi no kubashimira ko baje kubashyigikiraShaiboub ukina hagati na we yashimiye abafana ba APR FC akiniraAbakinnyi barimo Kwitonda bimukiye mu gice gisakaye cyari gihagazemo itsinda ry'abafana ba Intare za APR FCAba bafana na bo bazamuye amaboko bashimira abakinnyi babo basezereye Gaadiidka FCKwitonda Alain ahobera bamwe mu bana bagarura imipira ku kibuga nyuma y'umukinoUmutoza wongera Abakinnyi imbaraga muri APR FC, Umunya-Tunisia, Adel Zrane, yagiye akora mu ntoki abana bagarura imipira mu kwishimana na bo intsinziRutahizamu w'Umunya-Nigeria, Victor Mbaoma yaboneyeho guhura na bagenzi be bakinira Gaadiidka FC bakomoka mu gihugu kimweAba bana bari bamwishimiye cyanePerezida wa Gaadiidka FC, Bile Moha'ud Jimale aganira n'Umutoza Mukuru, Dadir Amin Ali baganira nyuma yo gusezererwa na APR FC mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions LeagueUmwe mu Banya-Somalia utari witaye ku migendekere y'umukino yifata amafoto kuri Kigali Pelé StadiumYaryohewe n'ibihe byiza yagize kuri iyi stadeYanyuzagamo akifata amafoto yishimye cyane
Ibitekerezo 0