00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Etincelles izakoresha arenga miliyoni 246 Frw mu mwaka utaha w’imikino

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 30 June 2025 saa 10:32
Yasuwe :

Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yemeje ko ingengo y’imari igenerwa ikipe ya Etincelles FC yiyongeraho arenga miliyoni 4 Frw, ikagera kuri 246.744.000 Frw nubwo bamwe mu bakunzi bayo bagaragaza ko akiri make.

Kongera ingengo y’imari igenerwa Ikipe ya Etincelles FC ni kimwe mu byo Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yaganiriyeho mu mpera z’icyumweru gishize.

Mu mwaka wa 2025/26, Akarere ka Rubavu kazakoresha ingengo y’imari ya miliyari 41 Frw, avuye kuri miliyari 43 Frw yakoreshejwe mu 2024/25.

Muri uwo mwaka, Etincelles FC yari yagenewe 242.688.027 Frw.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier, avuga ko aya mafaranga ikipe igenerwa ahagije, kubera ko Akarere gafite byinshi kaba gakeneye gukora.

Yaboneyeho kuvuga ko abakunzi b’iyi kipe barimo abacuruzi, na bo bakwiriye kujya bashyigikira ikipe yabo kugira ngo ubushobozi bwayo bwiyongere.

Bamwe mu bakunzi ba Etincelles FC bavuga ko aya mafaranga ikipe yagenewe adahagije, kuko bari basabye akarere ko muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26, kazabagenera agera kuri miliyoni 250 Frw.

Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock, yaganiriye na IGIHE, avuga ko ingengo y’imari bagenewe atarayimenya, gusa yunga mu cyifuzo cy’abafana, bagaragaza ko hakenewe miliyoni 250 Frw dore ko ari nayo ubuyobozi bw’ikipe bwasabye.

Umwe mu bakunzi b’iyi kipe utifuje ko imyirondoro ye ijya mu igaragara, yagize ati “Ayo mafaranga aracyari make kuko ikipe ikenera byinshi. Akarere kazarebe uko kayongera mu kuvugurura ingengo y’imari gakoresha.”

Etincelles FC yongerewe amafaranga ihabwa n'Akarere ka Rubavu
Akarere ka Rubavu gasabwa kuzuza miliyoni 250 Frw z'amafaranga kagenera Etincelles
Abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Rubavu bemeje ko mu ngengo y'imari harimo arwenga miliyoni 246 Frw agenewe Etincelles FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages