00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akaruhuko k’igice cya mbere mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi gashobora kuzamara iminota 30

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 July 2026 saa 11:22
Yasuwe :

Akaruhuko k’igice cya mbere kari gasanzwe kamara iminota 15 mu mupira w’amaguru, gashobora kongerwa kakagera ku minota 30 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.

Ku Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, ni bwo kuri hateganyijwe umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiriye ifatanyije na Canada na Mexique.

Kuri uyu munsi hateganyijwe ibirori bidasanzwe, aho hari ibizaba mbere y’umukino ndetse n’ibindi bizaba mu mukino hagati mu rwego rwo kwishimira uyu munsi.

Kugira ngo abazakurikira umukino bazarusheho kuryoherwa n’ibirori, hateguwe abahanzi batandukanye barimo Justin Bieber na Shakira kugira ngo bazasusurutse abafana.

Umwanya ibi birori bizamara ushobora kwiyongera ukamara imonota 30, bikamera nk’uko bisanzwe bigenda ku mukino wa nyuma wa Super Bowl muri NFL.

Gusa nubwo bimeze bityo ntabwo kwirengagiza amategeko asanzwe ya ruhago bishyigikiwe n’izindi nzego z’umupira w’amaguru by’umwihariko Akanama Mpuzamahanga gashinzwe amategeko y’Umupira w’Amaguru (IFAB).

Ibinyamakuru bikomeye na byo ntibishyigikiye iki cyemezo, ndetse byemeje ko nibikorwa bizakora ibiganiro by’ubusesenguzi ku mukino aho kwerekana ibirori.

Ikipe y’Igihugu ya Espagne ni yo imaze kugera ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda u Bufaransa ibitego 2-0 mu mukino wa ½, ho izahura n’izava hagati y’u Bwongereza na Argentine.

Ibirori byo gusoza Igikombe cy'Isi bizatuma habaho akaruhuko k'iminota 30 mu gice cya mbere
Shakira azaririmba mu birori byo gusoza Igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages