Uganda yitwaye neza muri iri rushanwa aho yegukanye ibikombe mu byiciro by’umupira w’amaguru na netball nk’uko byari byagenze mu 2022.
Aka gahimbazamusyi kakuruye impaka ndende mu Banya-Uganda cyane cyane abakagereranya n’ibindi byiciro birimo n’amakipe aba yaserukiye Igihugu agahabwa intica ntikize.
Ibi kandi byagarutsweho na Perezida wa Federasiyo ya Netball wanabaye Umudepite muri manda ycyuye igihe mu 2021, aho yari ahagariye urubyiruko, Sarah Babirye Kityo ku rubuga rwa X, aho yavuze ko amakipe y’igihugu akina imikino yo ku mugabane wa Afurika ndetse n’uw’Isi agahabwa agahimbazamusyi kari hasi ugereranyije n’Abadepite bagiye mu marushanwa adafite aho yanditse mu mpuzamashyirahamwe zo ku rwego mpuzamahanga.
Abadepite bagiye mu Rwanda mu marushanwa ahuza inteko Zishinga Amategeko zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, buri mudepite yahawe miliyoni 12,7 Frw.
Sarah Babirye Kityo ababaye cyane yagize ati” Mu gihe Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Netball yaserukiye Igihugu mu mikino ibiri ya Pent series & Africa champions yakiniwe muri Namibia, buri mukinnyi yahawe ibihumbi 166 Frw. Biteye isoni.”
Ubwo abadepite biteguraga ku kujya i Kigali muri iyi mikino tariki 6 Ukuboza 2023, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among, yabasabye kutiyandarika ngo bakoze isoni Igihugu barara mu mahoteli aciriritse kuko buri wese yari yahawe impamba ihagije y’icumbi.
Yagize ati” Ibihumbi 904 Frw y’uburyamo ku ijoro rimwe buri wese ahawe arahagije kugira ngo muryame mu mahoteli meza aho kurara mu mahoteli ya make y’ibihumbi 25 Frw ku ijoro."
U Rwanda rwakiriye imikino ya EALA yabaye tariki 8 kugera tariki 18 Ukuboza 2023 yahuje ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi na Sudani y’Epfo.
She Cranes went for two tournaments: Pent Series & Africa championships that were held in Namibia for 21 days. Despite the outstanding performance, each player only received UGX. 500,000/=. Parliamentarians are receiving 38M for luxury sports competitions in Rwanda. It's a shame pic.twitter.com/5yi0tsxOXY
— Babirye Kityo Sarah (@KityoBabirye) December 20, 2023



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!