Abayobozi ba ruhago ku Isi nzima bazitabira inama y’inteko rusange ya 73 ya FIFA izanatorerwamo Perezida w’iri shyirahamwe riyobora umupira w’amaguru ku Isi tariki ya 16 Werurwe 2023.
Buri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru ribarizwa muri FIFA ryemerewe kohereza i Kigali abantu batatu barihagarariye muri iyi nama.
Abayobozi b’amashyirahamwe bose hamwe baturutse mu bihugu 209 bibarizwa muri FIFA, bazaba baherekejwe n’abandi bafite aho bahuriye n’iri shyirahamwe ku buryo bazaba basaga 2000.
Nkuko bigaragara mu ibaruwa FIFA yandikiye amashyirahamwe isobanura ibikorwa by’Inama rusange yayo, ku ngingo yayo ya kane igaragaza agahimbazamushyi kazahabwa abazitabira iyi nama.
Igira iti “FIFA yiteguye kwishyura ku munsi insimburamubyizi ingana na $250 [asaga 250,000 Frw] kugeza ku $1000 [asaga 1,000,000 Frw] kuri buri wese uzagira uruhare mu guhagararira umunyamuryango wa FIFA cyangwa uw’Impuzamashyirahamwe wese uzagaragara i Kigali.”
Yongeraho ko aya mafaranga yose azajya anyuzwa kuri konti za buri Shyirahamwe cyangwa Impuzamashyirahamwe. Aya ni amwe mafaranga aturuka muri miliyoni $24 nkuko biri mu ngengo y’imari ya 2023 yo gutegura inama n’amahuriro ya FIFA yemejwe mu 2022.
Bitewe n’uko iyi nama izamara iminsi ine, buri muntu uzayitabira iyi minsi yose azahabwa $1,000 niba ari mu cyiciro cy'abazagenerwa $250 ku munsi na $4,000 niba ari mu cyiciro cy'abazegenerwa $1000 ku munsi.
Abitabiriye bose bazagira uruhare mu bikorwa bizibanda ku munsi nyirizina, uzaba ukubiyemo ibikorwa bitandukanye byo gutegura ahazaza ha FIFA mu myaka iri imbere no gutora Gianni Infantino nk’umukandida rukumbi wiyamamarije kongera kuyobora iri shyirahamwe kuva mu 2016.
Bazarebera hamwe ingengo y’imari n’ibikorwa byakozwe mu 2022, hakorwe n’amatora yo kubyemeza. FIFA izagaragaza raporo z’ubugenzuzi na raporo ya komite nyobozi ya FIFA.
Nyuma y’ibi bikorwa byose, FIFA izagaragaza ingengo y’imari ya 2023-2026, ndetse ku buryo bwimbitse igaragaze n’iya 2024 by’umwihariko, mbere y’uko abanyamuryango babitorera bakabyemeza.
Muri iyi nama kandi nibwo hazemezwa abagenzuzi bashya b’imari ba FIFA, bazahabwa manda ya 2023-2025, hanemezwe aho inama ikurikira izabera.







Ibitekerezo 0