00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akazi nubwo gakomeye ariko biracyashoboka: Lwanga wa APR FC mbere yo guhura na Pyramids FC

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 29 September 2023 saa 11:11
Yasuwe :

Umugande ukina hagati mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Taddeo Lwanga, yavuze ko amahirwe akiri hagati y’amakipe yombi mbere y’umukino wo kwishyura wa CAF Champions League Pyramids FC iri bwakiremo APR FC.

Ibi yabitangaje nyuma y’imyitozo ya nyuma yabaye ku wa Kane, tariki 28 Nzeri 2023, mbere yo guhura na Pyramids FC kuri uyu wa Gatanu, saa Kumi n’Imwe ku isaha ya Kigali.

Ubwo yari abajijwe uko imyitozo irangiye ndetse n’itsinda ry’abakinnyi uko riri kwiyumva, Taddeo Lwanga, yatangaje ko biteguye gukora akazi ndetse byose bigishoboka.

Yagize ati "Imyitozo irangiye neza, umwuka umeze neza cyane. Twiteguye gukora akazi n’ubwo gakomeye ariko ku bwo gufashwa n’Imana byose birashoboka.”

Abajijwe ku mahirwe ari hagati y’amakipe yombi, niba APR FC yakomeza mu matsinda ihigitse Pyramids FC, Lwanga yavuze byose bigishoboka.

Yagize ati” Yego biracyashoboka. Uyu ni umupira w’amaguru ni yo mpamvu dukina ibisubizo ntabwo bibonerwa mu nama, ni mu kibuga.

Lwanga yerekeje muri APR FC mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye muri Arta Solar7 yo muri Djibouti, yemeza ko abakinnyi bagenzi be ari abasore b’abakozi buje ikinyabupfura ndetse yishimira gukorana na bo.

Ygaize ati "Ni abasore beza cyane, bafite intego, bakunda gukora cyane, bafite ikinyabupfura mu by’ukuri nishimiye kuba ndi gukorana na bo.”

Ku Cyumweru, tariki ya 17 Nzeri 2023, ni bwo APR FC yakiriye Pyramids FC kuri Kigali Pelé Stadium, mu mukino ubanza w’Ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuba ku wa Gatanu, tariki ya 29 Nzeri 2023, saa Kumi n’Imwe, ku kibuga Pyramids FC yakiriraho imikino cya 30 June Stadium giherereye mu Gace ka Nasr City, yubatswe n’Igisirikare cya Misiri kirwanira mu Kirere.

Taddeo Lwanga yavuze ko byose bigishoboka mbere yo guhura na Pyramids FC
APR FC yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwakirwa na Pyramids FC yo mu Misiri
Kapiteni Omborenga Fitina mu myitozo i Cairo
Umunya-Cameroun, Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme II, agenzura umupira mu myitozo mbere yo guhura na Pyramids FC
Umunyezamu w'Umunye-Congo, Pavel Ndzila, yakajije imyitozo ya nyuma mbere yo gukina umukino wo kwishyura na Pyramids FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages