Umubare munini w’abakurikirana ibikorwa by’umupira w’amaguru ntibashidikanya ku buhanga bw’uyu musore w’imyaka 22 mu gusatira izamu. Gusa inyuma y’ikibuga agira byinshi akora bimufasha gutanga umusaruro mu ikipe.
Nyuma yo gukora imyitozo yihariye uyu Munya-Norvège ikindi yitaho ni ubwoko bw’imirire ye n’ibyo anywa imufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.
Haaland avuga ko kurya gusa bidahagije, ahubwo no kwita ku ngano n’umwimerere w’ibyo umuntu afungura n’ibyo anywa ari ingenzi ku mubiri we.
Yagize ati “Benshi ntibita ku mirire yabo no ku ngano, uburyo bitunganyije n’ibyo ari byo. Njye mbiha agaciro kandi gakomeye cyane. Nta muntu urya nabi, ariko njyewe iyo ndi burye inyama, ndeba umutima n’umwijima w’inka na yo yarishije ubwatsi ku gasozi.”
Uyu musore yongeyeho ko atajya apfa kunywa amazi abonetse yose. Igihe Haaland ayakeneye, abanza kuyanyuza mu gakoresho kayatunganya kugira ngo yizere isuku yayo.
Kureba mu kazuba ka mu gitondo no kujya mu mazi akonje cyane mbere yo kuryama na byo biri mu bituma umubiri wa Erling Haaland ukora neza, igihe ari mu kazi ke ka buri munsi ko gukina umupira w’amaguru. Ibi bituma umubiri umenyera imikorere yawo ya buri munsi.
Ibi byo kurya Haaland abyitaho mu gihe ari mu rugo iwe. Mu gihe ari ku kibuga Etihad Stadium, abashinzwe gutekera abakinnyi bamenyereye ko uyu musore akunda kwirira ‘fromage’ n’umureti. Iyi ni yo mpamvu inshuti ze za mbere ku kibuga ari abatetsi.
Erling Haaland waguzwe miliyoni 51 z’amayero ava muri Borussia Dortmund yo mu Budage, yatangiye kwandika amateka kuva aho agereye muri Manchester City. Muri iyi kipe yo mu Bwongereza amaze gutsinda ibitego 20 mu mikino 13 irimo itatu ya Champions League, icyenda ya Premier League n’umwe wa FA Community Shield.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!