00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Al-Hilal SC ifite icyizere cyo gusezerera RS Berkane muri CAF Champions League

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 March 2026 saa 10:48
Yasuwe :

Umutoza Mukuru wa Al-Hilal SC, Laurențiu Reghecampf, yavuze ko ikipe ye yiteguye neza umukino wa ¼ wo kwishyura muri CAF Champions League, izakiramo RS Berkane muri Stade Amahoro ku Cyumweru.

Al-Hilal izaba isabwa gutsinda uyu mukino uzabera muri Stade Amahoro guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kugira ngo igere muri ½ cya CAF Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu, Umutoza Laurențiu Reghecampf yavuze ko yateguje abakinnyi be uko ari wo mukino ukomeye uzagena byose.

Ati “Turiteguye, twiteguye umukino wo kwishyura. Nabivuze mbere y’umukino ubanza muri Maroc ko uzaba ari umukino ukomeye, tutitaye ku biwuvamo, umukino wa nyuma uzabera i Kigali muri Stade Amahoro kubera ko amakipe yombi akomeye ndetse afite abakinnyi beza biteguye guhindura umusaruro uwo ari wo wose w’umukino ubanza.”

Reghecampf yashimangiye ko bashaka gukosora amakosa bakoze mu mukino ubanza wabereye muri Maroc ukarangira ari igitego 1-1.

Ati “Ni yo mpamvu twagerageje kureba imikinire y’umukino ubanza, tureba amakosa dukora, ibyo twakora neza kurushaho ejo nimugoroba. Nizeye ko ikipe yanjye izaba yiteguye ku mugoroba w’ejo.”

Yongeyeho ko bafite amahirwe ko batatsindiwe muri Maroc, byongeye bakaba bagiye gukinira muri stade yabo.

Rutahizamu w’iyi kipe, Sunday Damilare, na we yashimangiye ko biteguye neza uyu mukino. Ati “Turabizi ko tugiye guhura n’ikipe nziza, rero tubifite muri gahunda. Tuzitanga, tuzakurikiza amabwiriza y’umutoza.”

Myugariro Steven Ebuela ni we utazakina uyu mukino ku ruhande rwa Al-Hilal kubera ikarita itukura yabonye mu minota y’inyongera y’umukino ubanza.

RS Berkane na yo ntiyaje gutembera

Umutoza Mukuru w’Ikipe ya RS Berkane yo muri Maroc, Mouin Chaâbani, na we yavuze ko umukino bafitanye na Al-Hilal SC uzaba ukomeye.

Ati “Umukino ubanza wari ukomeye ku makipe yombi, uwo kwishyura uzaba ufite amahirwe angana ku makipe yombi kandi na wo uzaba ukomeye.”

Ku bijyanye no kuba Al-Hilal zigiye gukina itaratsindirwa muri Stade Amahoro mu gihe RS Berkane itajya itsindira hanze, Chaâbani yavuze ko ibyo babizi kandi na bo hari icyo bagomba gukora.

Ati “Twatsinze umukino wo hanze mu matsinda, gusa hano biratandukanye. Hari iminota 90, umukino w’ejo uzaba utandukanye kuko tuzahura n’ikipe itarigeze itsindirwa iwabo, ariko turi hano kugira ngo tugire icyo dukora.”

Myugariro w’iyi kipe, Hamza El Moussaoui, we yabwiye abanyamakuru ko intego bageranye i Kigali ari iyo kuhakura itike ya ½ cya CAF Champions League.

Ati “Umukino ubanza wararangiye, uwo kwishyura twawiteguye dushaka ko dusubirana muri Maroc intsinzi kandi turizera ko tuzabigeraho hamwe n’Imana.”

Itike izakoreshwa kuri uyu mukino wa 1/4 cya CAF Champions League, ni na yo umufana azareberaho umukino wa Shampiyona uzahuza Rayon Sports na Gasogi United zizakina nyuma yaho.

Kwinjira ni 2000 Frw mu myanya isanzwe hasi no hejuru, 15000 Frw muri VIP, 50.000 Frw muri VVIP, 100.000 Frw muri Executive Seats na miliyoni 1 Frw muri Skybox.

Amatike aguriwa kuri *939*3*2# n’aha.

Al-Hilal SC yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru mbere y'umukino wa 1/4 wo kwishyura muri CAF Champions League, izakiramo RS Berkane muri Stade Amahoro
Umutoza wa Al-Hilal SC, Laurențiu Reghecampf, yavuze ko umukino bafitanye na RS Berkane ku Cyumweru ari wo uzagena umusaruro w'imikino ibiri
Rutahizamu Sunday Damilare yavuze ko biteguye kwitanga no kumva inama z'abatoza
Umutoza Mukuru wa RS Berkane, Mouin Chaâbani, yavuze ko umukino wo kwishyura uzaba ukomeye nk'uko byari bimeze mu mukino ubanza
Myugariro Hamza El Moussaoui yavuze ko RS Berkane ifite intego yo gukura intsinzi i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages