Gasogi United yari imaze imikino itsinda yikurikiranya, yagiye muri uyu mukino idafite abakinnyi batanu b’ingenzi barimo kapiteni Muderi Akbar, Fabrice na Kokoete Udo.
Uyu mukino watangiye ugenda gake amakipe yombi yigana n’uburyo bw’ibitego ari buke cyane.
Ku munota wa 30, Ahmed Salem yateye ‘coup franc’ nziza umunyezamu Ndagijimana Leandre arasimbuka umupira awushyira muri koruneri.
Al Hilal SC yakomeje gusatira ishaka igitego ariko imipira myinshi Ali Abdalla Hamadlnile akayipfusha ubusa.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Al Hilal SC yatangiranye imbaraga igice cya kabiri nyuma yo gukora impinduka. Adama Coulibaly yazamukanye umupira mwiza awuhindura imbere y’izamu Emmanuel Flomo arigarama atsinda igitego cya mbere ku munota wa 60.
Bidatinze nyuma y’iminota itatu gusa Emmanuel Flomo yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’uburangare bw’ab’inyuma ba Gasogi United.
Iyi kipe ntiyacitse intege kuko ku munota wa 75, Udahemuka Jean de Dieu yahushije uburyo bukomeye bw’igitego, ku mupira yazamukanye yihuta awuteye uca hanze gato y’izamu.
Mu minota ya nyuma, iyi kipe yo muri Sudani yakomeje gusatira ari nako Girumugisha Jean Claude yakinanaga amafiyeri menshi yo gushimisha abafana.
Umukino warangiye Al Hilal SC yatsinze Gasogi United ibitego 2-0 ibona intsinzi ya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinamo imikino ibiri.
Umunsi wa 10 uzatangira gukinwa ku wa Kane, tariki 4 Ukuboza 2025, Gicumbi yakira AS Kigali.
Ku wa Gatanu, Kiyovu Sports izakina na Etincelles, Bugesera izakira Mukura, mu gihe Rayon Sports izakina na Musanze FC saa 18:00.














Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Rwibutso Jean Damour





Ibitekerezo 0