00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Al Hilal SC yatanze ikindi kirego muri CAF nyuma yo gusezererwa muri Champions League

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 30 March 2026 saa 09:49
Yasuwe :

Al Hilal SC yareze RS Berkane yayisezereye muri ¼ cya CAF Champions League, ko yakinishije Hamza El Moussaoui atemerewe gukina kuko yari yahagaritswe iminsi 30 nyuma yo gutsindwa isuzuma ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo.

Uyu myugariro akaba na Kapiteni wa RS Berkane yo muri Maroc, yatsinzwe isuzuma ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo ahagarikwa iminsi 30, iminsi ibiri y’umukino ubanza wahuje iyi kipe na Al Hilal SC.

Icyakora iki gihano cyakuweho ku munsi w’umukino, bityo Hamza El Moussaoui akina uyu mukino wabereye muri Stade Amahoro tariki ya 22 Werurwe 2026.

Ni ikirego cya kabiri iyi kipe yo muri Sudani yatanze kuri uyu mukino kuko yari iherutse kurega abasifuzi ivuga ko yarenganyijwe.

Mu mashusho aherekeza iki kirego harimo igitego cyayo cyanzwe binyuze mu mashusho ya VAR.

Iyi kipe yo muri Sudani, umukino warangiye yatsinzwe igitego 1-0 mu minota y’inyongera bityo isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.

Ayo mashusho kandi agaragaza ko ikosa ryakozwe n’umukinnyi wa RS Berkane, kuko byanavuyemo imvune kuri myugariro wa Al-Hilal SC, Saeed Ahmed, wanasohowe ku ngobyi.

Al Hilal SC ishingira ku ngingo ya gatanu y’amategeko yo gukoresha VAR, ivuga ko iyo umusifuzi yaretse umukino ugakomeza, nta mpamvu yo kongera kuwusubiza inyuma bajya kureba ikosa ryari ryakozwe kare. Ikindi kandi ni uko umwanya watakaye hajya gusuzumwa ayo mashusho, utigeze wongerwaho.

Al Hilal SC yatanze ikirego muri CAF ivuga ko Hamza El Moussaoui yakinnye yarahagaritswe
Al Hilal SC ntiyemera ibyavuye mu mukino yasezerewemo na RS Berkane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages