Hashize iminsi Al-Hilal iri gukina muri Shampiyona y’u Rwanda igaragaza ubushake bwo kugura myugariro w’Umunyarwanda, Niyigena Clément, ndetse bivugwa ko ari ikibazo cy’igihe gusa kugira ngo atangazwe nk’umukinnyi wayo mushya.
Aganira na IGIHE, Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yemeje ko yakiriye ubusabe bwa Al-Hilal SC ku wa Gatatu, aho iyi kipe yagaragaje ko yifuza uyu mukinnyi.
Ati “Haracyari ibiganiro, ntabwo turumvikana ku mpande zombi. Ejo nabonye ubusabe bwabo.”
Ubwo APR FC yari imaze gutsinda AS Kigali ibitego 3-0 mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, Brig Gen Deo Rusanganwa, yamanutse hasi ku kibuga aganira na Niyigena Clément mu gihe kirenga umunota umwe.
Muri Kamena 2024 ni bwo Niyigena yongereye amasezerano nyuma y’imyaka ibiri aguzwe muri Rayon Sports yari yagezemo avuye muri Marines FC.
Kuri ubu, ni umwe mu bakinnyi bagenderwaho muri APR FC ndetse akaba ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!