Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025.
Iyi kipe yo muri Sudani yawakiriye mu Rwanda kubera ko iwabo hari umutekano muke bityo nta bikorwa bya siporo bikihabera.
Al Hilal SC yatangiranye umukino imbaraga isatira cyane ishaka igitego hakiri kare. MC Alger yagize ibyago ivunikisha myugariro wayo Ayoub Ghezala hakiri kare asimburwa na Merwane Khelif ku munota wa 12.
Ku munota wa 15, Al Hilal yahushije uburyo bukomeye, Adama Coulibali yazamukanye umupira neza awuhinduye imbere y’izamu Girumugisha Jean Claude ntiyawushyikira ngo awushyire mu nshundura.
Mu minota 25, umukino watuje amakipe atangira gukinira cyane mu kibuga hagati ariko Al Hilal inyuzamo igasatira, ari na ko yahushaga uburyo bwinshi bw’ibitego.
Girumugisha yazamukanye umupira neza ku ruhande rw’ibumoso awuhindura imbere y’izamu usanga Abdelrazig Taha Omer atsinda igitego cya mbere ku munota wa 47.
Igice cya mbere cyarangiye Al Hilal SC iyoboye umukino n’igitego 1-0.
MC Alger yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri bidatinze ku munota wa 53, Oussama Benhaoua atera umupira ukorwaho na myugariro wa Al Hilal uruhukira mu nshundura, amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Mu minota 70, umukino washyushye cyane amakipe yombi arushaho gusatirana ubwo yashakaga igitego cya kabiri ari na ko Girumugisha yigaragaza mu macenga menshi.
Ku munota wa 74, Al Hilal yazamukanye umupira neza Ebuela Steven awundira imbere y’izamu Mohamed Yagub Abdelrhman Yousif atsinda igitego cya kabiri akinjira mu kibuga.
Iyi kipe yo muri Sudani yakomeje gukina neza isatira ariko igahusha uburyo bwinshi bw’ibitego.
Ku munota wa 85, Salah Ahmed Hassan wa Al Hilal, yabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo ziba umutuku asohoka mu kibuga nyuma y’imvururu zamaze umunota urenga abakinnyi bashyamirana ku mpande zombi.
Iminota irindwi y’inyongera yihariwe na MC Alger yashaga igitego cya kabiri cyo kwishyura ariko kiranga kirabura.
Umukino warangiye Al Hilal SC yatsinze MC Alger ibitego 2-1 mu mukino wa mbere w’amatsinda ya CAF Champions League.
Uyu mukino wasojwe n’imvururu zikomeye, aho abakinnyi ba MC Alger bagowe no kwakira gutsindwa bityo bararwana Polisi y’Igihugu yinjira mu kibuga ijya guhosha izo mvururu.
Umukino wa kabiri Al Hilal izasura Saint Eloi Lupopo yo muri RDC ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ugushyingo 2025, mu gihe MC Alger izakira Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo.



























Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Rwibutso Jean Damour





Ibitekerezo 0