00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Al-Hilal SC yiyumva nk’ikipe ihagarariye u Rwanda

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 13 February 2026 saa 12:45
Yasuwe :

Umunyezamu wa Al Hilal SC, Soufiane Farid Ouderaogo, yasabye Abanyarwanda kuzabashyigikira nk’uko babikora kuri APR, Rayon Sports na Police FC kuko basigaye biyumva nk’abahagarariye u Rwanda.

Uyu mukinnyi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru mbere y’umukino ukomeye usoza Itsinda C rya CAF Champions League, aho Al Hilal SC izakira FC Saint-Éloi Lupopo, ku wa Gatandatu Saa Cyenda muri Stade Amahoro.

Ubwo yari abajijwe ku bijyanye n’imifanire, uyu munyezamu yashimye uko Abanyarwanda babashyigikira ariko agaragaza ko babakeneye cyane kuri uyu mukino kuko basigaye biyumva nk’abahagarariye u Rwanda.

Ati “Ndashimira Abanyarwanda n’Abanya-Sudani kuko baradushyigikira cyane. Ubu turifuza ko babikora nk’uko babikora kuri APR, Rayon Sports na Police FC. Ntabwo tukiyumva nk’abahagarariye Sudani gusa ahubwo duhagarariye n’u Rwanda.”

Umutoza wa Al Hilal SC, Laurențiu Reghecampf, yavuze ko umukino uheruka batsinzwe na MC Alger ugaragaza akamaro k’abafana.

Ati “Mu mukino uheruka wa MC Alger twabonye akamaro k’abafana, stade yari yuzuye. Abafana ni ingenzi mu mupira twizeye ko ejo bazaza ku bwinshi kuko ni umukino mwiza uzabera muri stade nziza.”

Ku rundi ruhande, Umutoza Wungirije wa FC Saint-Éloi Lupopo, Karim Hendou, yavuze ko bizeye kuzashyigikirwa n’Abanye-Congo benshi batuye mu Rwanda.

Uyu mukino ugiye guhuza amakipe yombi agifite amahirwe yo kubona itike ya ¼, aho Al Hilal SC ya mbere ifite amanota umunani isabwa kunganya gusa igakomeza.

FC Saint-Éloi Lupopo iri ku mwanya wa nyuma n’amanota atanu isabwa gutsinda igakomeza.

Undi mukino muri iri tsinda, uzahuza MC Alger na Mamelodi Sundowns. Imikino yombi izabera igihe kimwe.

Umukino wa Al Hilal SC na FC Saint-Éloi Lupopo uzakurikirwa n’uwa APR FC na Kiyovu Sports uteganyijwe Saa 19:00.

Umunyezamu wa Al Hilal SC, Soufiane Farid Ouderaogo, yavuze ko basigaye biyumva nk'abahagarariye u Rwanda
Umutoza wa Al Hilal SC, Laurențiu Reghecampf, yavuze ko umukino baheruka gutsindwa na MC Alger ugaragaza akamaro k'abafana
Umutoza Wungirije wa FC Saint-Éloi Lupopo, Karim Hendou, yizeye abafana benshi b'Abanye-Congo batuye mu Rwanda

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages