Iyi kipe yageze ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, mu rukerera rwo ku wa Kane, tariki ya 6 Ugushyingo 2025, yakirwa na Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa na bamwe mu bafana bari bitwaje ibirango by’ikipe.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, Umutoza Darko Nović, yagaragaje ko ikipe ye ari nshya bityo nta byinshi yakwitegwaho nubwo bazagerageza kwitwara neza.

Ati “Ni ikipe nshya twaguze abakinnyi benshi. Ntabwo byoroshye gukina hano yaba amakipe mato n’amakuru rero ntabwo wakwemeza ko wazegukana igikombe gusa tuzagerageza gukora neza no guhangana n’amakipe yose.”

Biteganyijwe ko iyi kipe izatangira gukina ku Munsi wa Munani wa Shampiyona, mu gihe ngenzi yayo Al Hilal SC yo imaze iminsi i Kigali izatangira ku wa Mbere, tariki ya 10 Ugushyingo 2025 ikina na AS Kigali.