00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Al Merrikh SC yahannye umukozi wayo washyamiranye n’ab’Amagaju FC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 May 2026 saa 01:37
Yasuwe :

Al Merrikh SC yagaragaje ko umukozi wayo wagize uruhare mu guteza imvururu ku mukino wabahuje n’Amagaju FC, yahise imwohereza muri Sudani kugira ngo afatirwe ibihano by’imyitwarire yagaragaje.

Ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026, ni bwo Al Merrikh SC yagiye mu Karere ka Huye mu mukino w’Umunsi wa 32 wa Shampiyona y’u Rwanda, warangiye Amagaju FC atsinze igitego 1-0.

Uyu mukino wasojwe n’imvururu, aho Umutoza wa Al Merrikh SC, Dragan Culum, atishimiye imisifurire, asoza umukino aterana amagambo na mugenzi w’Amagaju FC, Sghir Hammadi.

Uku gushyamirana kwakomereje no mu bakinnyi, ariko inzego za Polisi zari zishinzwe umutekano kuri Stade Kamena zitambika ntawe uragiriramo ikibazo gikomeye.

Mu butumwa Al Merrikh SC yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yavuze ko itakwihanganira amakosa yakozwe n’umwe mu bakoze bayo, ari na yo mpamvu yiherejwe iwabo ngo ikibazo cye gikurikiranwe.

Yagize iti “Ku birebana n’ibyabaye mu mukino wacu waduhuje n’Amagaju, Al Merrikh iri ku ruhande rwo kutemera imyitwarire mibi ihabanye n’amabwiriza y’umupira w’amaguru.”

“Umwe mu bagize uruhare muri icyo gikorwa cy’uburakari mu mukino, yahise yoherezwa muri Sudani gukurikiranwa, kuko ikipe iha agaciro ubunyamwuga, ikinyabupfura n’icyubahiro kuri buri wese.”

Al Merrikh SC ariko yongeyeho ko ikibazo kidakwiriye kurangira aho, ahubwo abakinnyi b’Amagaju FC na bo bagaragaje imyitwarire n’ibikorwa byasembuye imvururu bakwiriye gukurikiranwa, hanyuma ibibazo byose bigakemuka mu mucyo no mu bwisanzure.

Iyi kipe iri gukinisha ikipe ya kabiri mu Rwanda kuko iya mbere iri muri Sudani mu mikino ya kamarampaka yo gushaka itike yo kuzakina imikino Nyafurika, yavuze ko itifuza umubano wayo n’amakipe yo mu Rwanda cyangwa uw’Ishyirahamwe wangirika.

Al Merrikh iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 58, iri kwitegura umukino ukomeye w’ikirarane uzayihuza na mukeba wayo Al Hilal SC ya mbere n’amanota 74, ku wa Gatanu, tariki ya 22 Gicurasi 2026.

Al Merrikh yahannye umwe mu bakozi bayo warwanye n'abakinnyi b'Amagaju FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages