Ni umukino ikipe yo mu Majyaruguru yatangiye neza, ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Hakizimana Tity ku munota wa 10, nyuma yo kuroba umunyezamu Ladji Brahima Sanou.
Iyi kipe yakomeje gukina neza yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Shabani Hussein Tshabalala ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina.
Igice cya mbere cyarangiye Musanze FC yatsinze Al-Merrikh ibitego 2-0.
Ikipe yo muri Sudani yajyanye imbaraga zikomeye mu gice cya kabiri itangira guhusha uburyo butandukanye bw’ibitego.
Ku munota wa 61, myugariro Marcel Dikoume yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gukuzamo amaboko ishoti ryaganaga mu izamu, umusifuzi atanga na penaliti.
Yatsinzwe neza na Bashir Bangoura wishyuye igitego cya mbere ku munota wa 62.
Nyuma y’iminota itanu gusa, iyi kipe yazamukanye umupira yihuta Gilles Razafimaro acenga ba myugariro ba Musanze FC atsinda igitego cya kabiri, ku munota wa 67.
Muri iki gice, Musanze FC yarushwaga cyane bigaragara ko ikarita y’umutuku yahawe yayikozeho.
Ku munota wa 94, Rijaniania yateye coup franc nziza, Daba Sogoba akina n’umutwe atsinda igitego cya gatatu.
Umukino warangiye Al-Merrikh yavuye inyuma itsinda Musanze FC ibitego 3-2.
Iyi kipe yo muri Sudani imaze gukina imikino 10 ya shampiyona, yafashe umwanya wa kabiri n’amanota 24, aho irushwa amanota atanu na Police FC ya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!