Al Nasr yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 10 Ukwakira 2022.
Iyi kipe yo mu Mujyi wa Benghazi mu mukino ubanza yakiniye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, yanganyije na AS Kigali 0-0, ku wa 8 Ukwakira 2022.
Nyuma y’amasaha make ikinnye, Al Nasr yiteguraga gusubira iwayo muri Libya yakoreye imyitozo kuri Stade Mumena ku Cyumweru.
Ubusanzwe Al Nasr ibarizwa mu Mujyi wa Benghazi ufatwa nk’icyambu cya kabiri mu bunini muri Libya ndetse ukora ku Nyanja ya Méditerranée.
Ni umujyi utuwe n’abakunzi b’imikino cyane dore ko ubarizwamo amakipe ane kandi akomeye yo mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona ya Libya ari yo Al-Ahly Benghazi, Al Hilal Benghazi, Al Tahhaddi Benghazi ndetse na Al Nasr Benghazi izakira AS Kigali mu mukino wo kwishyura.
Al Nasr yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali saa Munani z’amanywa, yajyanye n’indege ya Ethiopian Airlines.
Yajyanye abakinnyi bose, abatoza ndetse n’abandi bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bwayo, nta wagiriye ikibazo i Kigali.
Biteganyijwe ko AS Kigali izakira mu mukino wo kwishyura, izahaguruka mu Rwanda ku wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2022, yerekeza muri Libya.
Biteganyijwe ko ikipe izakomeza mu cyiciro gikurikiyeho hagati ya AS Kigali na Al Nasr izahura n’izaba yasezerewe muri CAF Champions League, izakomeza ni yo izagera mu matsinda.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!