Iyi myitozo yabaye ku Cyumweru, tariki ya 9 Ukwakira 2022, yatangiye ahagana saa Munani z’amanywa.
Al Nasr yakoze imyitozo mu gufasha abakinnyi bayo gukomeza kwitegura umukino wo kwishyura no kunanura imitsi ku buryo bakomeza kumera neza.
Ni imyitozo yoroheje yamaze isaha n'iminota cumi n'itanu, yakoreshejwe n'Umutoza Mukuru wa Al Nasr, Zoran Milinković ukomoka muri Serbia.
Abakinnyi ba Al Nasr bose bayitabiriye uretse abakinnyi babiri bavunikiye mu myitozo ya nyuma i Huye ku munsi wabanjirije uwa Gatandatu, tariki ya 8 Ukwakira 2022, bakinnyeho na AS Kigali.
Milinković wakunze cyane ikirere cyo mu Rwanda n'uko rwakira abashyitsi yatangarije IGIHE ko atakwikomanga ku gatuza ko ikipe ye yarangije gukomeza ahubwo ko umukino wo kwishyura ari wo ufite urufunguzo.
Abajijwe uko yabonye u Rwanda nk'igihugu, Zoran Milinković yatangaje ko ikipe ye yakiriwe neza cyane mu gihugu gifite isuku.
Yagize ati “U Rwanda? Mfite ibyishimo byinshi kuva nagera muri iki gihugu, mufite ikirere cyiza, isuku ahantu hose ndetse n'abantu bose ubona bakeye kandi bishimye. Batwakiriye neza cyane kuva twagera ku kibuga cy'indege, kuri hoteli ndetse n'aha turi [Mumena]. Twizeye ko n'igihe tuzataha ku munsi w'ejo tuzasigarana urwibutso rwiza rw'ukuntu mwakira neza ababagana.’’
Si inshuro nyinshi amakipe amara gukinira mu bindi bihugu akahakorera imyitozo nk’uko byagenze kuri Al Nasr.
Milinković yakomeje asobanura ko bakoze imyitozo yoroheje mu gutegura abakinnyi no kubafasha kuguma mu mwuka mwiza w’umukino.
Ati “Abakinnyi bacu bagomba kuguma mu mwuka mwiza ndetse n'umubiri wabo uhagaze neza, dufite icyizere ko tuzitwara neza iwacu. Yego twahuye n'ikipe ikomeye hano ariko twitwaye neza turanganya, ntitwakwikomanga ku gatuza ngo twarangije, biradusaba gukomeza gukora cyane. Umukino wo kwishyura ni wo rufunguzo rwa byose.’’
Uyu mutoza yavuze ko ikipe ya AS Kigali bamaze kubona imikinire yayo ndetse bayiteguye neza.
Yagize ati “Sinavuga ku bakinnyi ba AS Kigali cyane kuko twarababonye ab'ingenzi. Twasesenguye umukino, reka nzagire icyo mbavugaho nyuma y'umukino wo kwishyura.’’
Al Nasr irahaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe isubira iwabo muri Libya kuri uyu wa Mbere saa Cyenda z'umugoroba na Ethiopian Airlines.
Ku rundi ruhande, AS Kigali yakoze imyitozo muri iki gitondo mu gihe yitegura kwerekeza muri Libya ku wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2022.
AS Kigali irasabwa kunganya yinjije igitego cyangwa gutsinda umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 16 Ukwakira 2022 muri Libya, kuri Ground Martyrs of bnina Stadium yo mu Mujyi wa Benghazi.
Ikipe izakomeza hagati ya AS Kigali na Al Nasr izagera mu ijonjora rya gatatu aho izatombora izaba yasezerewe muri CAF Champions League, itsinze aha ihita yerekeza mu matsinda.














Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0