Uyu mugabo ukomoka muri Jordanie ari gukora kilometero zisaga ibihumbi 23, agamije gushishikariza abantu kwimakaza amahoro no gushyigikira uburezi bw’abana.
Yageze mu Rwanda ku wa 3 Ukwakira, akaba ateganya kuhava ku wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2026. Kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira, yahuye n’abandi bakora siporo yo kugenda n’amaguru abaganiriza ku mpamvu y’urugendo rwe.
Arukora ashyigikiwe n’abamucumbikira, atarinze gukoresha ihema rye cyangwa kwishyura aho arara. Aba yitwaje ibendera ryera nk’ikimenyetso cy’amahoro, agakangurira abo ahura na bo kumuherekeza mu bice bimwe by’urugendo, kwimakaza amahoro no gushishikariza abantu gushyigikira uburezi bw’abana.
Saddam yavuze ko yemeye guhara byose kugira ngo agere ku nzozi ze zo guharanira amahoro ku Isi.
Ati “Namaze imyaka iri hagati y’ine n’itanu nibaza uko nzakora iki gikorwa. Uwo nabwiraga wese yambwiraga ko ntazabishobora, ndetse n’aho najyaga gusaba ubufasha ntibabyumvaga kuko nta wabikoze.”
“Nagerageje kubika amafaranga yuzuza itike ishobora kumvana muri Jordanie injyana muri Afurika y’Epfo aho nari gutangirira urugendo na 3000$ yo kwitwaza mu rugendo rugana ku yindi mpera y’Isi mu Burusiya. Uwambwiraga ko ntabikora uyu munsi ntiykongera kuko ubu ndi mu Rwanda.”
Yavuze ko urugendo rwe nta bushobozi bwo kurukora afite, ahubwo ari kugirirwa neza n’abagira neza nk’uko yasanze bimeze mu Rwanda.
Ati “Mu kwezi kwa mbere nkora urugendo ya 3000$ yari yashize, kuko uhura n’abababaye bagusaba ukabaha. Ubu nanjye simbura aho ndyama cyangwa ndya kuko aho ngeze mpasanga abagiraneza.”
“Mu Rwanda naho narahageze kandi mpabona abantu beza batandukanye n’abo twumva mu binyamakuru. Niboneye byinshi imbonankubone, sinteze gusubira inyuma kuko ni icyemezo nafashe.”
Saddam yatangiriye uru rugendo i Cape Agulhas muri Afurika y’Epfo ku wa 1 Mutarama 2026, akazarusoreza i Magadan mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Burusiya. Biteganyijwe ko ruzamara hafi imyaka ibiri, anyuze mu bihugu 18.
Amze kugenda iminsi 284. Yanyuze muri Afurika y’Epfo, Botswana, Zimbabwe, Zambia, Tanzania, u Burundi n’u Rwanda.
Uyu mugabo yatangije ‘Hike With Me’, igikorwa yifashisha mu guhuza ingendo ndende z’amaguru no gukangurira abantu kugira uruhare mu bikorwa bifitiye abandi akamaro. Afite intego yo guhatanira uduhigo umunani twa Guinness World Records.
Ubuyobozi bwa Stade Amahoro bwamwakiriye, bwagaragarije aba-sportif ko buri wese ahawe ikaze muri iyi stade nk'uko byari bimeze mbere itaravugururwa, kugira ngo akore siporo iyo ari yo yose hagamijwe kugira ubuzima bwiza.















Amafoto: Ntirenganya Elie






Ibitekerezo 0