Uyu mukino wa nyuma wabaye ku Cyumweru, tariki 1 Gashyantare 2026 i Melbourne muri Australie.
Wari utegerejwe cyane kuko Djokovic yawugiyemo yifuza kwegukana iri rushanwa agakora amateka yo gutwara ‘Grand Slams’ nyinshi ariko akanahagarika Alcaraz wari umaze kumutsinda inshuro ebyiri ziheruka.
Ku rundi ruhande, Alcaraz nawe yasabwaga gutsinda uyu mukino akandika amateka yo kwegukana amarushanwa yose akomeye muri Tennis.
Djokovic yatangiye neza umukino atsinda iseti ya mbere (6-2), mbere yo kwigaranzurwa agatsindwa eshatu zakurikiye.
Carlos Alcaraz yakoze amateka yo kwegukana amarushanwa yose akomeye yo muri Tennis azwi nka Grand Slams akiri muto, aho afite imyaka 22.
Ayo marushanwa ni Australian Open, US Open, Wimbledon na Roland Garros.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!