Mu gihe abakinnyi ba Algeria bageraga mu rugo bakiriwe n’imbaga y’abaturage maze basezeranya ko ibihembo bazahabwa bazabigenera abatuye agace ka Gaza muri Palestina kuko aribo bakeneye amafaranga.
Algeria yabonye ku nshuro ya mbere itike ya 1/8 cy’irangiza basezererwa n’u Budage batsinzwe ibitego 2-1 mu gice cy’inyongera, bageze mu rugo bakiriwe na Minisitiri w’intebe, Abdelmalek Sellal n’abaturage benshi babategereje ku mihanda.
Nyuma yo kuzengurutswa umujyi wa Alger bakiriwe na Minisitiri w’imikino, Mohamed Tahmi.
Kuri bisi yari itwaye abakinnyi hagaragaragaho amabendera ya Palestina.
Islam Slimani, umwe mu bakinnyi bavuye mu gikombe cy’Isi yavuze ko ibihembo bazahabwa bazabitanga nk’impano ku baturage ba Gaza, intara yo muri Palestine.
Slimani wabaye umukinnyi mwiza ku mukino Algeria yanganyije n’u Burusiya igitego 1-1 yagize ati “ Ibihembo byacu twakuye mu gikombe cy’Isi twabigeneye abatuye Gaza, kuko bakeneye amafaranga kuturusha.”
Gaza ni intara yo muri Palestina yugarijwe n’ibitero by’Abanya Isiraheli.
Ibi bije bikurikira amagambo yatangajwe na Sofiane Feghouli nyuma yo kubona itike ya 1/8 ko intsinzi babonye ari iy’Abarabu bose n’Abayisilamu muri rusange nyamara Algeria ifatwa nk’ikipe ihagarariye Afurika.
Mu gihe abakinnyi nk’aba Cameroun na Ghana basabaga amafaranga, Abagereki bo basabye Minisitiri wabo w’intebe ko ayo mafaranga yafasha kubaka inzu ikipe y’igihugu yajya ikoreramo imyitozo ndetse yakoreshwa n’abaturage bose kuko aribo bakiniraga.
Darryl Wharton-Rigby, umwe mu bayobora filimi muri Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko yatangiye gukora filimi ku ikipe ya Ghana yohererejwe amafaranga mu ndege, maze akazakwibwa nyamara abakinnyi bari bavuze ko badakina na Portugal. Aya mafaranga yabonetse nyuma y’amasaha 12.



















TANGA IGITEKEREZO