Algeria yatsinze Koreya y’Epfo ibitego 4-2, intsinzi ya mbere mu gikombe cy’Isi kuva mu 1982 yongera icyizere cyo kubona ku nshuro ya mbere ya 1/8 cy’irangiza, ni iya kabiri nyuma y’u Bubiligi bwamaze gutambuka.
Ni ubwa mbere mu gikombe cy’Isi ikipe ya Afurika itsinda ibitego 4 mu mukino umwe.
Ku munota wa 26, Islam Slimani yatsinze igitego cya mbere ku mupira yaherejwe na Carl Medjani.
Nyuma y’iminota ibiri gusa, Abdelmoumene Djabou yahereje umupira Rafik Halliche atsinda igitego cya kabiri, uyu yaje guhabwa umupira na Slimani atsinda icya gatatu ku munota wa 38 mbere yo kujya kuruhuka.
Ni umukino wa kabiri muri iki gikombe cy’Isi, aho igice cya mbere kirangira hatsinzwe ibitego 3-0 nyuma y’u Budage na Portugal.
Koreya y’Epfo yari yageze muri ½ mu 2002 yishyuye ku munota wa 50, igitego cyatsinzwe na kapiteni Heung-Min Son mbere y’uko Yacine Brahimi atsinda icya kane cya Algeria ku munota wa 62.
Ja-Cheol Koo yatsindiye Koreya y’Epfo impozamarira ku munota wa 72.
Umutoza wa Algeria, Vahid Halilhodzic yari yakoze impinduka 5 ku ikipe yatsinzwe n’u Bubiligi mu gihe Koreya y’Epfo yanganyije n’u Burusiya yagarutse yose.
Djamel Mesbah, Yacine Brahimi, Islam Slimani, Abdelmoumene Djabou na Aissa Mandi basimbuye Faouzi Ghoulam, El Arabi Hilal Soudani, Saphir Taider, Riyad Mahrez na Mehdi Mostefa.
Algeria ikuyeho imikino irindwi yari imaze mu gikombe cy’Isi nta ntsinzi. Ibitego yatsinze Koreya biruta ibyo yatsinze mu mikino 7 ishize.
Ni ku nshuro ya kabiri Koreya y’Epfo ikina imikino y’igikombe cy’Isi tariki ya 22 Kamena, mu 2002 basezereye Espagne naho mu 2010 banganya na Nigeria.
Algeria, Colombia na Costa Rica niyo makipe amaze gutsindirwa nab a rutahizamu, ba myugariro n’abakina hagati muri iki gikombe.
Mu bikombe by’Isi 7 biheruka, ikipe imwe ya Afurika niyo yashoboraga kurenga amatsinda, kugeza ubu Cote d’Ivoir, Ghana, Nigeria na Algeria biracyafite amahirwe yo kubona itike ya 1/8 niba batsinze imikino isoza amatsinda.



















TANGA IGITEKEREZO