Nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe hagati y’impande zombi, uyu mukinnyi yemeye kwerekeza muri Tanzania, akava muri Vipers SC yakiniraga kuva mu 2023.
Uyu mukinnyi yifujwe n’amakipe atandukanye cyane cyane ayo muri Afurika, arimo na APR FC yashakaga kumwegukana mu mpeshyi iheruka ariko kubera amafaranga ikipe ye yamwifuzagamo bituma Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yerekeza amaso ahandi.
Yanga SC imaze kuba ubukombe mu makipe yo muri Afurika, yemeye kugura amasezerano y’amezi atandatu uyu mukinnyi yari asigaje, igatanga ibihumbi 300$ kuri iyi kipe yo muri Shampiyona ya Uganda, harimo ibihumbi 100$ ahabwa umukinnyi.
Buri kwezi izajya imuhemba ibihumbi 15$ mu myaka ibiri azamara muri iyi kipe.
Uyu mukinnyi w’imyaka 25 kandi azajya agenerwa n’utundi duhimbazamushyi hagendewe k’uko yitwara mu mikino haba ku gutsinda ibitego byinshi no gutanga imipira ivamo ibindi.
Okello yafashije Vipers kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Uganda biheruka byikurikiranya, aho yatsinze ibitego 19. Muri rusange yakiniye Vipers imikino 58, atsinda ibitego 24 anatanga indi mipira 13 ivamo ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!