Uyu mugabo ubusanzwe aba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ariko muri iyi minsi ari mu Rwanda mu biruhuko, aho yahageze kuwa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2018.

Ally Soudy avuga ko kimwe mu bintu yari akumbuye yahise ashyira muri gahunda z’ibanze azitabira muri iki gihugu, ari ukureba umukino w’ikipe yihebeye Rayon Sports.

Ati “Mu Rwanda ikipe nkunda ni Rayon Sports. Ni ikipe nkunda kandi nkumbura. Muri telefoni yanjye nashyizemo ‘application’ ya AZAM TV n’iya Televiziyo y’u Rwanda, ngo njye mbone uko ndeba ikipe yanjye. Nubwo mba mfite akazi kenshi ariko mfata umwanya nkayireba. Niyo mpamvu igihe ndi mu Rwanda ntakwihanganira kutaza kuyireba imbonankubone.”

Yarebye umukino Rayon Sports yatsinzemo Amagaju FC 2-0 yambaye umwenda w’iyi kipe akunda, ariko anenga abayobozi bayo kuba batabyaza umusaruro ubucuruzi bw’imyenda ngo kuko kubona umwenda wa Rayon Sports ntabwo byoroshye.

Ati “Uyu mwenda nambaye nawuhawe na Abouba (Bashunga) ni inshuti yanjye cyane. Ariko nanashatse kugura umwenda wa Rayon Sports ndawubura. Ibi bintu byo gushyira abantu hamwe muri za Fan Club abantu ngo baterateranye amafaranga simbyemera”.

“Kuki se natanga amafaranga y’ubuntu? Nkunda ikipe ariko ikipe nka Rayon Sports ikwiye kuba ifite iduka icuruzamo ibikoresho byayo. Sinumva impamvu abayobozi bayo batabitekerezaho. Nubwo bafata umwenda ufite agaciro ka 1000 Frw bakawugurisha 5000 Frw. Ariko byibura umufana agatanga amafaranga nawe agira icyo yinjije.”

Uwizeye Ally Souddy yakomeje avuga ko ubucuruzi bwemewe bw’ibikoresho by’ikipe birimo imyenda, byanazamura amafaranga abakinnyi ku giti cyabo binjiza kuko byatuma hamenyekana abakinnyi bakunzwe kurusha abandi, abacuruza imyenda myinshi kurusha abandi bikabahesha isoko ryo kwamamaza ibindi bigo by’ubucuruzi nkuko bikorwa mu bihugu byateye imbere.

Ni ku nshuro ya kabiri Ally Soudy aje mu Rwanda kuva yajya gutura muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri 2012 kuko yahaherukaga mu mpeshyi ya 2014.

Ally Soudy (ibumoso) yambaye umupira wa Rayon Sports yahawe na Bashunga Abouba banarebanye umukino
Ally Soudy (ibumoso) yambaye umupira wa Rayon Sports yahawe na Bashunga Abouba banarebanye umukino
Soudy yanenze abayobozi ba Rayon Sports batabyaza umusaruro abafana b'ikipe bayobora
Soudy yanenze abayobozi ba Rayon Sports batabyaza umusaruro abafana b'ikipe bayobora
Ally Soudy ababazwa no kuba abafana ba Rayon Sports batagira imyenda isa n'iy'abakinnyi
Ally Soudy ababazwa no kuba abafana ba Rayon Sports batagira imyenda isa n'iy'abakinnyi