00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alton Basketball Academy yo muri Uganda igiye gukorera umwiherero i Kigali

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 16 June 2024 saa 06:41
Yasuwe :

Abakinnyi 23 bo mu ikipe ya Alton Basketball Academy kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Kamena bari butangire iminsi itanu y’umwiherero mu ishuri rya Lycée de Kigali, aho bazakinira n’imikino ya gicuti itandukanye.

Alton Basketball Academy yazamukiyemo abakinnyi batandukanye, izazana i Kigali amakipe yayo y’abatarengeje imyaka 12 mu bakobwa, ndetse n’abatarengeje imyaka 16 na 18 mu bahungu n’abakobwa, aho bashaka kwipima ku ruhando mpuzamahanga.

Iyi kipe ubusanzwe yitoreza muri Fast Sports Fusion mu gace ka Bugolobi yagiye ishimwa n’abagize ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Uganda kubera uruhare rwayo mu guteza imbere uyu mukino muri iki Gihugu.

Yazamuye abakinnyi batandukanye bakinira ikipe z’igihugu z’abato nka Mathew Kisakye na Brighton Galiwango bari mu ikipe iheruka gutsinda u Rwanda mu batarengeje imyaka 18.

Alton Asiimwe uyobora iri rerero yatangaje ko urugendo rw’i Kigali ari intangiro ya gahunda yabo yo kugera kure no gukomeza kongerera ubushobozi abakinnyi babo, aho bizera ko uyu mwiherero uzasiga hari urundi rwego bagezeho.

Mu mikino ya gicuti bateganya gukina mu cyumweru gitaha, harimo uwo bazahura na Kaminuza ya Kepler, mu gihe amakipe yabo y’abato azakina imikino itandukanye izabera muri “Gymnase” ya LDK.

Iki kibuga gifite ubushobozi bwo kwakira abafana 1500, cyatashywe ku mugaragaro tariki 10 Gashyantare 2023 n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Umuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams n’uw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Mugizwa Désiré.

Alton Asiimwe(iburyo) uyobora Alton Basketball Academy yizeye ko umwiherero wo mu Rwanda uzafasha abana azamura
Iri rerero rizwiho kuzamura abakinnyi benshi bakiri bato
Ikibuga gishya cya LDK cyafunguwe mu mwaka ushize wa 2023
Muri LDK ni ho Alton Basketball Academy izakorera umwiherero w'iminsi itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages