Uyu muyobozi yabitangarije mu nama yagiranye n’abasifuzi ndetse yanasinyiwemo amabwiriza azagenga Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League muri uyu mwaka w’imikino, yabaye ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025 kuri Lemigo Hotel.
Mu ijambo rye, uyu muyobozi yavuze ko amafaranga umusifuzi azajya ahabwa azaba ibihumbi 100 Frw ndetse ku mikino ya kure bazajya bagenda mbere y’umunsi kugira ngo baruhuke neza.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye nyuma y’iyi nama, Shema yavuze ko bagiye gushyiraho amasezerano y’igihe gito (Part Time).
Yagize ati “Twemeranyije ko tugiye kugirana amasezerano azajya avugururwa buri mwaka bityo agafasha abasifuzi gukora batekanye, kandi twumvikanye ko bazajya bahembwa buri kwezi.”
Yakomeje agira ati “Ikindi ni ukuzamura imbaraga no kugira umubiri mwiza, aho tugiye kubafatira ifatabuguzi muri gym, ikindi ni uguhindura itumanaho bakoresha rikaba irigezweho ku buryo buri wese azajya avuga akumvikana.”
Abajijwe niba ibi bizagabanya uburiganya no kubogama bivugwa muri ruhago y’u Rwanda, Shema yakomeje avuga ko babasabye kuba abanyamwuga n’inyangamugayo.
Mu busanzwe umusifuzi mpuzamahanga yahabwaga ibihumbi 45 Frw ku mukino, utari mpuzamahanga yari ibihumbi 43 Frw ni mu gihe komiseri yari ibihumbi 50 Frw.
Umwaka w’imikino mu Rwanda uzatangira tariki ya 12 Nzeri 2025.








Ibitekerezo 0