Tariki ya 17 Werurwe 2023 ni bwo FERWAFA yakiriye ibihumbi 284,3€, ahwanye na miliyoni 335 Frw, avuye muri FIFA bitewe n’aho Amavubi yageze mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 giheruka kubera muri Qatar.
Aya mafaranga, FIFA yayatanze mu rwego rwo gusaranganya abanyamuryango bayo inyungu yavuye mu kwerekana imikino y’amakipe y’ibihugu mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi giheruka.
Bitewe n’aho ikipe y’igihugu yageze, ibihugu bigenda birutanwa umubare w’amafaranga bigenerwa. Iyo FIFA imaze kuyohereza mu mashyirahamwe ya ruhago, na yo agena uburyo azakoreshwa.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanzuye ko ayo ryahawe agabanywa abanyamuryango. Ryagennye ko buri kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore ihabwa miliyoni 5 Frw, iyo mu Cyiciro cya Kabiri mu bagabo n’abagore igahabwa miliyoni 3,5 Frw kuko arutanwa mu gutanga umusanzu w’abakinnyi mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi”.
Komite Nyobozi ya FERWAFA yatoye akanama kagena uburyo ayo mafaranga azasaranganywa.
Mu byagendeweho hagenwa uzahabwa amafaranga n’utazayahabwa harimo ko mu banyamuryango 59 bose ba FERWAFA, abagomba kugenerwa aya mafaranga bagomba kuba bakora [ntibireba amakipe atari gukina muri uyu mwaka w’imikino].
Ibyo byatumye abanyamuryango 10 muri abo batazayagenerwa kuko batari gukina muri uyu mwaka w’imikino. Abo ni Kaminuza y’u Rwanda, Akagera FC, Sorwathe FC, Miroplaste FC, Unity FC, United Stars Kabagari, Kamonyi FC, Nyagatare FC, Esperance ya Kimisagara itagifite ubunyamuryango bwayo ndetse na Scandinavia [Ikipe y’abagore] itakibaho.
Icya gatatu cyagendeweho ni icyiciro amakipe akinamo. Ni ho hemerejwe ko abakina Icyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore bazabona ayisumbuyeho ugereranyije n’abakina Icyiciro cya kabiri kubera ko barutanwa mu gutanga abakinnyi mu Ikipe y’Igihugu.
Hemejwe kandi ko n’abandi banyamuryango babona kuri iyi nkunga nubwo batari mu cyiciro kitari mu makipe y’Icyiciro cya Mbere cyangwa icya Kabiri. Abo ni Ijabo ryawe Rwanda [ihuriro ry’amarerero yigisha umupira abana mu gihugu], Ishyirahamwe ry’Abasifuzi n’Ishyirahamwe ry’Abatoza.
Ku bijyanye n’Ikipe ya Esperance ya Kimisagara, hemejwe ko itazagerwaho n’aya mafaranga kuko yatanze ubunyamuryango bwayo ku yindi kipe yo mu Gakenke [itaravuzwe izina] n’ubwo nta tangazo ryashyizwe ku mugaragaro ribyemeza ndetse ikaba ikiri mu nzira yo kubutanga.
Mu gusaranganywa miliyoni 335 Frw yakiriwe na FERWAFA, hanzuwe ko uru rwego ruyobora umupira w’amaguru rusigarana miliyoni 100 Frw azajya mu bikorwa byo kuvugurura Isonga no guteza imbere umupira w’abana nk’uko byasabwe n’Umuyobozi wa Tekinike.
Hemejwe ko FERWAFA izatanga ibihumbi 500 Frw kuri buri munyamuryango, ahwanye na miliyoni 27,5 Frw, yo kugura imipira izahabwa amakipe 55 [atarimo Scandinavia na Esperance ya Kimisagara].
Miliyoni 130 Frw yagabanyijwe amakipe 26 y’abagabo n’abagore akina Icyiciro cya Mbere, miliyoni 70 Frw ahabwa amakipe y’Icyiciro cya Kabiri mu gihe abanyamuryango bihariye: Ijabo ryawe Rwanda, Ishyirahamwe ry’Abasifuzi n’iry’Abatoza bazagabana miliyoni 6 Frw.
Byarangiye hajemo umwiryane
Mu gihe byari biteganyijwe ko aya mafaranga ahabwa abayagenewe muri iki cyumweru, kuri ubu igikorwa cyo kuyatanga cyabaye gihagaritswe kubera ko hajemo ubwumvikane buke.
Abanyamuryango 10 bakuwe ku rutonde rw’abagenerwa iyi nkunga kubera ko batari gukina muri uyu mwaka w’imikino, ni bo binubiye impamvu bakurwa mu bandi kandi bakibarizwa mu Nteko Rusange ya FERWAFA, ndetse bamwe bavuga ko batari gukina kubera ibibazo by’amikoro.
Bakomeje kugaragaza ko iyi ari inkunga yakabaye ibunganira ngo bisuganye bagaruke bahagaze neza, none aho kugira ngo FERWAFA ibagoboke ahubwo yabakuye ku rutonde, berekana akarengane kabo.
Mu gihe iki kibazo cyavukaga, FERWAFA yari igiye gutanga aya mafaranga mu makipe, ifata umwanzuro wo kuba iyahagaritse.
IGIHE yamenye ko iki kibazo kigiye gishyirwa ku murongo w’ibizigirwa mu mwiherero uzahuza abanyamuryango tariki ya 22 n’iya 23 Mata 2023.
Uretse iki kibazo cy’amafaranga, mu bivugwa ko umwiherero uzagarukaho harimo gushaka uburyo imikorere mibi ya FERWAFA yahinduka cyangwa hakaba impinduka zikomeye muri iri Shyirahamwe rya ruhago zirimo no gutakariza icyizere Perezida waryo, Nizeyimana Mugabo Olivier, wananiwe kwirukana Umunyamabanga we Muhire Henry.
Minisiteri ya Siporo na yo yasabye ko amafaranga atahabwa abanyamuryango
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubwo Minisiteri ya Siporo yamenyaga ko ayo mafaranga yaje, yasabye FERWAFA, binyuze kuri email yandikiye Umunyamabanga Mukuru, Muhire Henry, ko yabikwa akazifashishwa mu bikorwa by’Ikipe y’Igihugu y’Abagore n’ikipe z’abato.
Yamugaragarije uburyo ashyizweho muri byo byiciro yafasha mu gukemura ikibazo cy’amikoro yajyaga aba make bigatuma ayo makipe atitabira amarushanwa arimo CECAFA.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!