Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ku Irebero ntabwo wakomwe mu nkokora n’akavura kaguye mbere yo gutangira ibi birori.
Mu bitabiriye ubu bukwe bwa Manishimwe Djabel harimo abakinnyi batatu gusa ba Rayon Sports barimo murumuna we Tumushime Ally Tidjan, Kassim Ndayisenga na Bashunga Abouba baherekejwe na Mutsinzi Ange Jimmy bahoze bakinana.
Aba bakinnyi babaye bake kuko bagenzi babo benshi bo bari bitabiriye umukino w’igikombe cy’Intwari ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo Etincelles FC y’i Rubavu 2-0, umukino wahuje amasaha n’ubukwe bwa Manishimwe.
Manishimwe Djabel wazamukiye mu Isonga FC muri 2013 mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports 2014 akinira kugera ubu yarushinze na Niyitunganye Kawthar bamenyanye mu 2015 mu Karere ka Nyanza aho uyu mukobwa akomoka, ari naho Rayon Sports yari ituye.






















































Ibitekerezo 0