Abafana ba Arsenal bishimiye gusoza umwaka w’imikino wa 2025/26 kuri Shampiyona y’u Bwongereza, wasize ikipe yabo ishyikirijwe igikombe yegukanye mu myaka 22 ishize.
Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi 2026, aho abakunzi ba Arsenal mu Rwanda biganjemo abari mu ishyirahamwe ryayo barimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, bahuriye muri Kigali Universe.
Aba bose bari bakurikiye umukino w’Umunsi wa 38 wa Shampiyona y’u Bwongereza wari wayihuje na Crystal Palace, unarangira bafite intsinzi y’ibitego 2-1.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kwegukana Igikombe cya Shampiyona kwa Arsenal, bisobanuye ikintu kinini ku Rwanda nk’umwe mu bafatanyabikorwa bayo.
Ati “Hari hashize imyaka 22, yari myinshi cyane, twari dufite inyota. Ubu rero igikombe twarakibonye, tukaba twishimye cyane. Twishimye nk’abafana ba Arsenal, ariko nanone twishimye nk’Abanyarwnda kubera Visit Rwanda.”
“Hari hashize imyaka umunani turi mu bufatanye na Arsenal, twibaza igihe tuzatwarira iki gikombe tugaheba. Ku mwaka wa nyuma baduhaye impano nziza y’igikombe, tugomba kucyishimira twese. Nubwo amasezerano yararangiye, ariko Arsenal izakomeza ari Visit Rwanda uko byagenda kose.”
Minisitiri Nduhungirehe yongeyeho ko akazi gakomereje ku kuyishyigikira mu mukino wa nyuma wa UEFA CHampions League uzayihuza na Paris Saint-Germain, ukazaba ari umukino w’umwihariko kuko amakipe yombi afitanye imikoranire n’u Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yakurikiye umukino wa Arsenal na Crystal PalaceAbafana ba Arsenal bishimira igitego cya kabiriAbafana ba Arsenal bahaye impano y'umupira Minisitiri NduhungireheArsenal yasoje umwaka iha intsinzi abakunzi ba ArsenalArsenal ni imwe mu makipe afite abakunzi benshi mu RwandaMbere y'uko umukino utangire abafana basusurukijwe mu muzikiAbafana ba Arsenal bageze muri Kigali Universe ari benshiBuri wese yari yakoze ku mwambaro we wa Arsenal ajya kwishimira igikombeWari umwanya wo kuganira ku bakunzi ba Arsenal baba mu RwandaAbabyeyi bagiye gusangira ibyishimo n'abana bakurikira umukino wa nyuma wa ArsenalAb'inkwakuzi bamaze kugura imyambaro y'uko begukanye igikombeKigali Universe yari yahuriwemo n'ab'ingeri zoseAbakunzi ba Arsenal baratuje nyuma yo kubona ikipe yabo yegukana igikombeAbafana ba Arsenal bishikmira igitego cyayo yatsinze Crystal PalaceBuri wese yari ahanze amaso umukino wahuzaga Arsenal na Crystal PalaceRugaju Reagan ni we wari umusangiza w'amagambo muri ibi biroriBamwe mu bakunzi ba Arsenal batahanye amafoto y'urwibutsoUmunyamakuru w'imikino wa SK FM, Umuhoza Cynthia Naissa, yarimo afata amafoto y'ibi biroriArsenal yahaye abakunzi bayo ibyishimo no ku munsi wa nyumaNgabo Roben ari mu basusurukije abakunzi ba ArsenalAbakunzi ba Arsenal bari mu byishimo bidasanzweArsenal yatsinze hakiri kare ku mukino wayo na Crystal PalaceKwishimira igikombe cya Arsenal wari umwanya wo gusangira ku nshutiBenshi batahanye amafoto y'uyu munsi utari usanzwe mu mateka ya ArsenalUmuvugizi w'Abafana ba Rayon Sports, Wasili, na we ni umukunzi wa ArsenalAbakunzi ba Arsenal baracyasabwa kuyifana no ku munsi izaba ikina na Paris Saint-GermainAbafana ba Arsenal bari benshi kugeza ubwo bamwe bahagazeWasili na Naissa bari mu bashimishijwe n'intsinzi ya ArsenalNgabo Roben na Wasili bari gususurutsa abafana ba ArsenalIndirimbo 'Arsenal' ni yo yari intero muri Kigali UniverseAbafana ba Arsenal mu Rwanda bibumbiye mu ishyirahamwe ryabo ryihariyeAbafana ba Arsenal bari bamaze imyaka 22 bategereje Igikombe cya ShampiyonaAha abafana bose baratuje bakurikiye umukinoAlex Muyoboke yari mu bakurikiye umukino wa Arsenal na Crystal PalaceMinisitiri Nduhungirehe yifatanyije n'abandi bakunzi ba Arsenal muri Kigali UniverseArsenal yatanze ibyishimo ku bakunzi bayoAbakunzi ba Arsenal babonye umwanya mwiza wo kuyikundisha abatoCoach Gaël yari akurikiye umukino wa Arsenal yihebeyeAbafana ntibabura kugaragaza amarangamutima biturutse ku biri kuva mu mukinoArsenal yishimiye igikombe yegukanye habura umukino umweMinisitiri Nduhungirehe yasabye abakunzi ba Arsenal kuyiguma inyuma nubwo amasezerano yayo n'u Rwanda ari kugana ku musozoCoach Gaël yatanze Kigali Universe nk'ahantu ho kwishimira ku bakunzi ba ArsenalArsenal yari ikipe yihariye ku Rwanda kubera amasezerano yari ifitanye na yo binyuze muri gahunda ya 'Visit Rwanda'Abakunzi ba Arsenal bifuza no kwegukana UEFA Champions LeagueHari abahitagamo kubyina bishimira intsinziJean Luc Imfurayacu yamaze gukoresha umwambaro wo kwegukana Igikombe cya Shampiyona nyuma y'imyaka 22Buri wese yitwaje icyamufasha gufana Arsenal nezaAbakunzi ba Arsenal bafatanye amafoto y'urwibutso ku munsi wo guteruraho igikombe cy'amatekaNgabo Roben na Rugaju Reagan ni abakunzi ba ArsenalAbafana bose bari bambaye imyambaro ya Arsenal iri mu mabara atandukanyeArsenal yasoje umwaka w'imikino ifite amanota 85Buri wese yishimaga mu buryo bweUmwambaro wahawe Minisitiri Nduhungirehe wari wasinyweho n'abakunzi ba ArsenalAkanyamuneza kari kose mu maso y'abakunzi ba Arsenal
Ibitekerezo 0