Wari Umukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona, wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo itarimo abafana benshi nk’uko byajyaga bigenda.

Nyuma y’uburyo butandukanye bwabonetse mu minota yabanje, Bizimana Yannick yahagarukije abafana ba APR FC ku munota wa 74 ubwo yinjizaga igitego ku mupira yahawe na Ishimwe Anicet.

Bizimana umaze imyaka ibiri avuye muri Rayon Sports, yananiwe kwifata, yishimira igitego hamwe na bagenzi be ahagana muri koruneri.

Iki gitego cyatumye abakunzi b’Ikipe y’Ingabo baguma mu bicu mu minota isaga 15 yakurikiyeho, ni mu gihe agahinda no kwiheba byatangiye kugaragara ku maso y’Aba-Rayons.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul n’uwigeze kuba Visi Perezida w’iyi kipe, Muhirwa Prosper, bari mu bagaragaye bifashe mapfubyi nyuma yo gutegereza igitego kikabura.

Myugariro Muvandimwe Jean Marie Vianney wari wicaye ku ntebe y’abasimbura, yageze aho arahaguruka mu minota ya nyuma atanga amabwiriza ku bakinnyi be. Hari aho kandi we n’abandi bari kumwe, bagaragara bihebye.

Ubwo umusifuzi Ishimwe Claude ‘Cucuri’ yari asoje umukino, Paul Were wa Rayon Sports yahise acike intege yicara hasi mu kibuga, mu gihe Mbirizi Eric yahise aryama agaramye, bigaragara ko bombi bananiwe kumva ibibabayeho.

Ntiwabaye kandi umunsi mwiza kuri Iraguha Hadji uheruka gutorwa nk’Umukinnyi mwiza w’ukwezi muri Rayon Sports. Uyu musore ukiri muto, ntiyasoje umukino kuko yasimbuwe na Were, ndetse yananiwe kwakira uburyo ikipe ye yatsinzwe, amarira ashoka mu maso ye, ahozwa na Ishimwe Prince ushinzwe umutekano ku mikino y’iyi kipe.

Ku ruhande rwa APR FC, abatoza n’abakinnyi bayo bahoberanye ndetse bajya gushimira abafana bayo babashyigikiye kuri uyu mukino.

Rayon Sports yari yemerewe ibihumbi 500 Frw kuri buri umwe mu gihe yatsinda, naho APR FC yari yemereye abakinnyi bayo ibihumbi 300 Frw.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 27 ku mwanya wa gatatu, isigara irushwa inota rimwe na Rayon Sports ya kabiri. AS Kigali ni iya mbere n’amanota 30.

Rayon Sports yujuje imikino irindwi yikurikiranya idatsinda APR FC kuva mu 2019. Yatsinzwe itanu, zombi zinganya ibiri.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yari yihebye nyuma y'igitego cya APR FC

Umukino wari uhangayikishije benshi
Umukino wari uhangayikishije benshi
Kuri Miss Mutesi Jolly ntabwo yari ahangayikishijwe n'ibiri kubera mu mukino

Bamwe mu bahoze mu buyobozi ba Rayon Sports ni uko bari bifashe!

Ushinzwe Igura n'Igurisha muri APR FC, Mupenzi Eto'o aganira n'Umunyamakuru Karenzi Sam uko umukino wagendaga

Rt. Col. Eugène Ruzibiza umwe mu bayobozi bakuru b'abafana ba APR FC ku rwego rw'igihugu acungira hafi uko ikipe ye ikomeje kwitwara

Ku munota wa 74 w'umukino Rutahizamu Bizimana Yannick ni bwo yanyeganyeje inshundura ku mupira yacomekewe na Ishimwe Anicet

Bizimana Yannick nubwo yatsinze ikipe yahozemo ntibyamubujije kucyishimira

Abasore ba APR FC bahuriye muri koruneri kwishimana na Bizimana Yannick watsinze igitego cyabahesheje amanota atatu

Byari ibyishimo kuri aba basore ndetse n'Umutoza w'Abanyezamu, Mugabo Alex, wakiniye Rayon Sports

Myugariro akaba na Kapiteni wungirije wa APR FC, Buregeya Prince, byari byamurenze

Umutoza w'Abanyezamu ba APR FC, Mugabo Alex, yishimye akora ikimenyetso cyo kurasa Rayon Sports yose

Umusifuzi Ishimwe Jean Claude 'Cucuri' yaje gusaba abakinnyi ba APR FC bishimiraga igitego gusubira mu kibuga aba Rayon Sports bagatangiza umupira

Mu gihe Bizimana Yannick yirukankaga asanganira abakinnyi bo ku ntebe bari bamutegereje ngo bamuhobere, aba Rayon Sports bo bari mu gahinda

Yasanganiwe na Rutahizamu Mugunga Yves wari witeguye kumukoza mu bicu

Mugunga Yves yatangiye guterura Bizimana Yannick

Mugunga Yves ateruye Rutahizamu Bizimana Yannick wari umaze guhesha ikipe intsinzi imbere ya mukeba

Ibi byabaga agahinda ari kose kuri Kapiteni wa Rayon Sports, Samuel Ndizeye bamuteraga umuti umugabanyiriza uburibwe bw'urutugu

Abafana ba Rayon Sports nyuma y'igitego cya Bizimana Yannick umurego wo gufana bawugabanyije

Bibazaga aho igitego kiri buturuke
Bibazaga aho igitego kiri buturuke
Abavuzaga ingoma bageze aho barambika imirishyo

Abafana ba APR FC bari bayobowe na Rujugiro bateraga amasari nk'ikimenyetso cy'abasirikare bayoboye urugamba

Ku rundi ruhande abafana ba APR FC bo bitereraga mu bicu kuko bari bayoboye umukino

Nyuma y'igitego icyizere cyo kubona amanota atatu cyariyongereye ku bafana ba APR FC

Nyuma y'igitego, Myugariro Niyomugabo Claude yacishagamo agatinza umukino

Umunyezamu wa Rayon Sports, Hategekimana Bonheur, yagaruraga imipira yarenze ikibuga yirinda gutinza umukino ngo arebe ko wenda ikipe ye yakwishyura

Mu minota ya nyuma y'umukino, kari agahinda ku bakinnyi ba Rayon Sports bari bamaze gutsindwa igitego

Hari aho Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Rwaka Claude atuzaga n'Umusifuzi wa Kane, Ruzindana Nsoro

Abakinnyi barimo Muvandimwe Jean Marie Vianney banyuzagamo bagafasha umutoza kugira inama abari mu kibuga ngo barebe ko babona igitego

Ubwo ifirimbi ya nyuma yavugaga ku ruhande rwa APR FC bahoberanye biratinda. Umutoza Mukuru Ben Moussa; Team Manager, Maj Uwababyeyi Jean Paul ndetse n'Ushinzwe gucunga Ibikoresho by'ikipe, Nshimiyimana Steven bishimira urugamba bari bamaze gutsinda

Yahise ahoberana n'Umutoza we Mukuru Ben Moussa

Kari agahinda kuri Mbirizi Eric wa Rayon Sports wahise aryama mu kibuga

Umukenya-Kenya ufasha abasatira izamu, Paul Were, na we ntiyabashije kubyakira

Ushinzwe gucunga Ibikoresho bya APR FC, Habumugisha Erneste ''2PAC'' yapfukamye mu kibuga ahoberana n'Ushinzwe gusesengura Amashusho, Koko Dichjekian

Abakinnyi n'abaganga bagiye gushimira myugariro Niyomugabo Claude wigaragaje cyane muri uyu mukino

Ushinzwe gucunga Ibikoresho bya APR FC, Habumugisha Erneste ''2PAC'', yazamuye ikiganza maze asoma Bibiliya akunze kwicarana kenshi ku ntebe y'abasimbura

Iraguha Hadji ukina hagati muri Rayon Sports ndetse uheruka gutoranywa nk'umukinnyi w'ukwezi k'Ugushyingo yasohotse mu kibuga arira kubera agahinda

Yerekeje mu rwambariro yipfutse mu maso kubera agahinda

Byari ibyishimo bidasanzwe ku Mutoza wa APR FC, Ben Moussa wigaruriye icyizere mu bafana

Kapiteni Manishimwe Djabel ashimira abafana baje kubashyigikira kuri uyu mukino

Yaba Umutoza Mukuru Ben Moussa n'Umusesenguzi w'Amashusho Koko Dichjekian bari bishimiye guhura n'abafana ba APR FC nyuma y'intsinzi

Ben Moussa yakomeye amashyi abafana na bo baramwikiriza

Abakinnyi ba APR FC barangajwe imbere n'Umunyezamu Ishimwe Jean Pierre na Kwizera Alain 'Bacca' ukina hagati baje kwishimana n'abafana ari naho bahereye bakata umuziki

Ku rundi ruhande, Umusesenguzi w'Amashusho Koko Dichjekian, yateruye myugariro Niyigena Clement amukoza mu bicu

Wari umunsi w'ibyishimo kuri aba basore n'abatoza babo bakoze akazi gakomeye ko gutsindira mukeba kuri Stade ya Kigali yari yakubise yuzuye

Ruboneka Bosco ukina hagati muri APR FC yuriye uruzitiro rwa Stade ya Kigali ngo ahure n'abafana bari basazwe n'ibyishimo

Uyu hari aho yabonye hari ikirori gishyushye ni ho yahise yimukira

Yahise asanga bagenzi be ari bo Umunyezamu Ishimwe Jean Pierre na myugariro Niyomugabo Claude maze batangira gusabana n'abafana

Bageze aho barusha imbaraga uruzitiro kuko bari bamaze kuba benshi

Byari ibyishimo ku Mutoza Ben Moussa ubwo yahoberaga Habumugisha Erneste ''2PAC'' Ushinzwe gucunga Ibikoresho bya APR FC

Kuri Mugisha Bonheur we yari afite urwibutso rw'umubyeyi we witabye Imana, amubwira ko aho ari akomeje kumuhesha ishema

Myugariro Niyomugabo Claude yashimiye cyane abafana bamweretse urukundo ndetse banamuhundagazaho amafaranga

Yabakoreye ikimenyetso ababwira ko abahoza ku mutima

Amafoto: Ntare Julius