Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2. Wari ufite kinini uvuze cyane cyane kuri APR FC iribwa isataburenge na mukeba wayo Rayon Sports.
Iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yasabwaga kudatakaza inota na rimwe kugira ngo ikomeze ishyire umwitangirizwa uzayisindagiza kugeza ku mukino wa nyuma wo ku munsi wa 30 wa Shampiyona ikiri ku mwanya wa mbere bityo yizere kwegukana igikombe bidasubirwaho.
Abafana ba APR FC baje bafite icyizere ko ikipe yabo yegukana amanota atatu, ndetse batangira kwirema agatima isoje igice cya mbere iyoboye n’igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu wayo ukiri muto Byiringiro Lague ku munota wa 28 w’umukino.
Amahirwe yayoyotse mu gice cya kabiri ubwo AS Kigali yagarukaga yahinduye umukino ndetse iza kubona igitego cyo kunganya nyuma y’iminota itatu gusa gitangiye, ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu ukomoka mu Burundi, Ndarusanze Jean Claude, ku munota wa 48.
Ikipe y’Abanyamujyi yaje kubona ikindi gitego cya kabiri cyatsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim winjiye mu kibuga asimbuye, agitsinda ku munota 83 amaze iminota ine yinjiye mu kibuga.
APR FC yari imaze kujya ku gitutu gikomeye yaje kubona igitego cyayihesheje inota rimwe cyatsinzwe na rutahizamu Hakizimana Muhadjili wujuje ibitego 14 muri shampiyona. Umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.
Umusaruro APR FC yabonye muri uyu mukino ntiwishimiwe n’abakinnyi bayo ndetse ku masura yabo basaga n’abacitse intege; uhereye kuri Kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste ‘’Migi’’ wahagaze umwanya munini mu kibuga hagati atariyumvisha ibimubayeho.
Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo muri APR FC, Ombolenga Fitina, we yicaye mu kibuga akanya maze Fuadi Ndayisenga ukina afasha abasatira izamu muri AS Kigali aza kumwihanganisha ndetse no kumufasha guhaguruka ariko biba iby’ubusa akomeza kwicara.
Nsabimana Eric ‘’Zidane’’ akaba na Kapiteni wa gatatu wa AS Kigali yari afite akazi gakomeye ko kugerageza guhumuriza Herve Rugwiro watunguwe n’ibyavuye mu mukino w’uyu munsi.
Si Rugwiro gusa kuko yavuye mu kibuga hagati akajya mu izamu rya Kimenyi Yves wari wahagaze umwanya munini yibaza ibibaye ku ikipe ye yakomeje kugenda biguru ntege mu rugendo rugana ku gikombe. Uyu we yaje kuhamukura maze bakomezanya bagana mu rwambariro.
Kapiteni Migi nyuma yo kugarura intege yagiye guhagurutsa Ally Niyonzima wavuye muri AS Kigali muri uyu mwaka w’imikino wari ugaramye mu kibuga; agihaguruka yahise asanganirwa n’umutoza w’abanyezamu ba AS Kigali, Higiro Thomas na we wamubwiye amagambo amukomeza, nyuma yaje gukuramo umupira asohoka mu kibuga yambaye isengeri hejuru.
Nyuma y’umukino, abafana ba APR FC bumvikanye mu magambo agaragaza ko amahirwe ku gikombe yayoyotse, bamwe basaba ko bagarurirwa Jimmy Mulisa agahabwa ikipe nk’umutoza mukuru.
Nyuma y’iminsi 26 ya Shampiyona, APR FC ubu iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 59 aho izigamye ibitego 28, ikaba ikurikiwe na mukeba Rayon Sports irusha amanota abiri gusa n’ibitego 27 izigamye. AS Kigali yo iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 34.
Ikipe ya Rayon Sports niramuka itsinze umukino izahuramo na Police FC ku Cyumweru izahita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO