Ni ibikoresho byiganjemo ibizafasha abakiri bato baba mu irerero ryigisha umupira w’amaguru rya Jimmy Mulisa ryitwa UMURI Football Academy.
Mulisa yabwiye IGIHE ko kuba bohererejwe ibikoresho na UEFA nk’Urwego rukomeye mu mupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi, ari ikimenyetso cy’uko baticaye ko ahubwo bakomeje gutekereza ku Iterambere ry’abana bakina umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ati “Kohererezwa ibikoresha na UEFA nk’Urwego rukomeye mu mupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi, ni ikimenyetso cy’uko natwe ubwacu duhora dutekereza icyo twakora ngo abana b’abanyarwanda babone buri kimwe cyabafasha kuzamura impano zabo.”
Jimmy Mulisa kandi yakomeje avuga ko ibi bikoresho bahawe atari byo gusa kuko bitewe n’umubano wa UEFA ndetse na UMURI Foundation, bazakomeza kubona n’ibindi bikoresho bizafasha mu UMURI Football Academy.
Ati “Ntabwo birangiye kuko umubano wacu na UEFA uracyahari, kandi batwijeje ko bazakomeza kutuba hafi mu Iterambere rya UMURI Football Academy, kuko umushinga wacu barawishimiye.”
Jimmy Mulisa kandi, akomeza avuga ko intego ye ari ugufasha abana b'Abanyarwanda bakiri bato, bakagaragaza impano zabo mu mupira w'amaguru, ndetse bakabona amahirwe yo kugera kure.
Ati "Njye intego yanjye ya mbere ni ugufasha abana b'Abanyarwanda bafite impano yo gukina umupira w'amaguru. Ndifuza kubafasha kugira ngo babe babona amahirwe yo kubyaza umusaruro impano bafite."
Ibi bikoresho birimo imipira yo gukina ijana na cumi (110), ama-corners ijana na mirongo itanu (150), udusengeri two gukoresha imyitozo tugera kuri mirongo inani n’ibindi.
Umubano wa UEFA na UMURI Foundation, umaze igihe kitaragera ku mwaka utangiye, ariko uratanga icyizere.
Irerero rya UMURI Football Academy, mbere ryitwaga Urumuri Football Academy, ariko riza guhindura izina mu mwaka ushize.
Iri rerero ryashinzwe na Jimmy Mulisa mu mwaka wa 2019 , ribamo abana bafite guhera ku myaka itanu kugeza ku bafite 17 mu byiciro byombi (abakobwa n’abahungu).
Jimmy Mulisa nk’umukinnyi, yakiniye imyaka myinshi APR FC mbere yo kuyivamo yerekeza ku mugabane w’i Burayi, aza kugaruka mu Rwanda atangira kwiga ibijyanye n’ubutoza.





Ibitekerezo 0