Akihagera yakiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, wari kumwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe.

Umukuru w’Igihugu yageze muri iki gihugu mbere y’uko uyu mukino ukinwa, agirana ibiganiro n’abarimo Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa AU, Mahmoud Ali Youssouf.

Ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Amb. Shakilla Umutoni na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), bakurikiye ibirori byo gusoza iri rushanwa.

Ibi birori byasusurukijwe na IShowSpeed uri kuzenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika, ndetse n’umukinnyi wa filime w’Umwongereza, Idris Elba, bashimye imitegurire idasanzwe y’irushanwa.

Perezida Kagame yavuze ko Sénégal yatsinze ibikwiriye, nubwo iya Maroc na yo itari mbi.

Ati “Ndashima Intare za Teranga ku bw’intsinzi ya AFCON bari bakwiriye, ni intambwe iteye ishema igaragaza kudacogora, gushyira hamwe n’ubudashyikirwa. Ndashimira kandi Maroc ku musaruro ukomeye muri iri rushanwa ryari riteguye neza, ndetse nkabashimira n’uburyo bakiriye abantu.”

Igikombe cya Afurika gitaha kizaba mu 2027, aho kizakinirwa muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko muri Tanzania, Kenya na Uganda.

Imyiteguro yari imeze neza mbere y'uko Maroc na Sénégal zicakirana

Umunsi wa nyuma w'Igikombe cya Afurika wari uteguwe neza

Ubwo Perezida Kagame yageraga kuri Prince Moulay Abdellah Stadium

Perezida Kagame akigera kuri Prince Moulay Abdellah Stadium yakiriwe na Gianni Infantino uyobora FIFA

Perezida Kagame yakoreye urugendo muri Maroc hari hamaze ukwezi habera Igikombe cya Afurika

Abafana ba Sénégal bari bayiri inyuma na mbere y'uko umukino utangira

Perezida Kagame yishimiye kongera guhura na Patrice Motsepe

Perezida Kagame, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino na Perezida wa CAF,  Patrice Motsepe baganira

Umukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurikawongeye guhuza Perezida Kagame n'abawuyobora

Perezida Kagame yakiriwe mu Gikombe cya Afurika

Gianni Infantino yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Kagame mbere y'uko umukino utangira

Ubwo Perezida Kagame yitegerezaga umukino ukomeye wa Sénégal na Maroc

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa AU, Mahmoud Ali Youssouf

Idris Elba yasusurukije abitabiriye umukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika

Idris Elba yashimye imitegurire myiza y'Igikombe cya Afurika

Ibirori byo gusoza Igikombe cya Afurika byari akataraboneka

Igikombe cya Afurika cya 2025 cyari gifite insanganyamatsiko yo kuba umwe nk'Abanyafurika

Perezida Kagame na Rwego Ngarambe bakurikiye ibirori byo gusoza irushanwa

Abafana ba Maroc bitabiriye ku bwinshi iri rushanwa

Maroc yerekanye ko ari igihugu gikomeye mu gutegura amarushanwa akomeye y'umupira w'amaguru

Ubwo amakipe yombi yari ageze mu kibuga yitegura guhangana

Ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byari bigiye gukina

Abde Ezzalzouli wa Maroc ari kotsa igitutu Antoine Mendy wa Sénégal wari umutwaye umupira

Sénégal yasatiraga Maroc buri kanya
Sénégal yasatiraga Maroc buri kanya
Edouardo Mendy yakuyemo igitego cyabazwe ku ishoti ryatewe na Ismael Saibari wa Maroc

Sadio Mané ari kunyura mu bwugarizi bwa Maroc

Ismael Saibari wa Maroc ari gushaka uko atsinda igitego mu izamu rya Sénégal

Achraf Hakimi ari kunyura mu bakinnyi ba Sénégal

Sénégal na Maroc zakinnye umukino mwiza mu mboni za Perezida Kagame

Nicolas Jackson ari gushaka gutsinda igitego mu izamu rya Maroc

Abafana ba Maroc bari benshi muri Prince Moulay Abdellah Stadium

Maroc yasatiriwe cyane muri uyu mukino
Maroc yasatiriwe cyane muri uyu mukino
Umukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika witabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi by'umwihariko abo muri Afurika

Abafana bari benshi muri Prince Moulay Abdellah Stadium

Ubwo Perezida Kagame yari muri Prince Moulay Abdellah Stadium akurikiye umukino

Iliman Ndiaye yahushije igitego ari kurebana n'izamu

Perezida Kagame ntahwema kwerekana ko ari umukunzi w'umupira w'amaguru

Ubwo Sadio Mané yari amaze kunyuza umupira kuri Achraf Hakimi

Perezida Kagame ari mu banyacyubahiro bakurikiye umukino wa nyuma wa CAN 2025

Perezida Kagame yageze muri stade kare akurikirana umukino wa Sénégal na Maroc

Perezida Kagame yari kumwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe

Umunyezamu wa Sénégal, Edouardo Mendy, yakuyemo penaliti ya Brahim Diaz

Abakinnyi ba Sénégal bishimira Igikombe cya Afurika begukanye bagikuye kuri Maroc yakiniraga iwayo

Sénégal yatwariye Igikombe cya Afurika imbere ya Perezida Kagame

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa CAF, Patrice Motsepe ari kumwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino

Amafoto: Village Urugwiro