Ikipe ‘Les Léopards’ ni yo yihariye iminota 90 y’umukino ndetse yabonye amahirwe menshi yo gutsinda ibitego, ariko ntiyahirwa kuko abasore b’Amavubi bakomeje kwirwanaho.
Ni umukino kandi wagiye urangwa no gushyamirana bya hato na hato hagati y’abafana b’ibi bihugu by’abaturanyi.
Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade des Martyrs i Kinshasa ku wa 20 Ugushyingo 2018. Ikipe izakomeza mu cyiciro gikurikiraho izahangana na Maroc.
Rwarutabura yabanje kuzenguruka umujyi wa Rubavu mbere y'umukino
Abafana ba Congo baje bitwaje ikirango cya TP Mazembe nk'ikimenyetso cyo kwerekana ko umupira wabo uri hejuru y'uw'u Rwanda
Uyu yabanje gufata agafoto k'urwibutso
Izuba ryari ryinshi, umuntu yitwikiraga icyo abonye hafi
Imbangukiragutabara y'ibitaro bya Gisenyi yahagejejwe saa saba yiteguye gutabara uwo ariwe wese wakomerekera muri uyu mukino
Nkundamatch yabanje gukanga abanye-Congo
Umupira wakinwe kuri uyu mukino
Abasifuzi babanje kureba niba amazamu yujuje ubuziranenge
Uyu yaje kureba ibendera ryo muri koruneri
Ararishingura areba neza niba ryujuje ubuziranenge
Itsinda ry'abasifuzi ryabanje kugenzura ubuziranenge bw'ikibuga
Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y'igihugu ariko batashyizwe muri 18 bagombaga gukina, bagiye kwicara mu myanya y'icyubahiro
Uruhushya rwo kwinjira mu myanya y'icyubahiro ni uku rwari rwanditseho
Mutarambirwa Djabil umutoza wungirije muri Kiyovu Sports n'Amavubi y'abatarengeje imyaka 23 niwe watanze imyitozo yo gushyushya abakinnyi mbere y'umukino
Uyu mufana wa RDC yafataga amashusho y'ikipe ye irimo kwishyushya
Abakinnyi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishyushya
Ntwari Fiacre yishyushya
Abatoza b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda bava mu rwambariro bagana mu byicaro bagomba gutoza bicayemo
Umuyobozi wa tekiniki muri Ferwafa Habimana Hussein ava mu rwambariro nk'umwe mu bari bashinzwe imitegurire y'uyu mukino
Christian Nsengi utoza ikipe y'igihugu ya RDC mu byicaro bye ategereje ko umupira utangira
Christian Nsengi ahoberana na Jimmy Mulisa, umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 23
Umutoza wungirije we yabanje gukuramo ingofero
Hanyuma barahoberana
Umusatsi w'umwe mu batoza ba Congo ni uko wari uteye
Komiseri w'umukino, Umunya-Gabon Robert Mangollo M'Voulou niwe wayoboye amakipe yinjira mu kibuga
Abakinnyi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babanje mu kibuga, baririmba indirimbo y'igihugu cyabo
Abasimbura, abatoza n'abaganga ba RDC baririmbye indirimbo y'igihugu cyabo yitwa 'Debout Congolais'
Umutoza w'ikipe y'igihugu Christian Nsengi aririmba indirimbo y'igihugu ya RDC
Amavubi y'abari munsi y'imyaka 23 baririmba indirimbo y'igihugu y'u Rwanda
Umutoza wungirije Djabil Mutarambirwa (imbere) n'umutoza mukuru Jimmy Mulisa nabo baririmba 'Rwanda Nziza'
Mbere y'uko umukino utangira, abakinnyi b'abasimbura baje ku murongo gutera akanyabugabo abagiye kubanza mu kibuga; aha Nzeyurwanda Djihad ufatira Kiyovu Sports yabanje gukomeza Ntwari Fiacre wa APR FC
Myugariro akaba na kapiteni wa RDC Zola Arsène yateye inkokora Nshuti Innocent w'Amavubi
Ahita aryama hasi
Yaitaweho n'umuganga w'ikipe y'igihugu
Yasohotse ababara
Umutoza Jimmy Mulisa umupira warengaga akawigarurira, atifuza ko hari umunota wapfa ubusa
Hagati mu gice cya kabiri haje kuvuka umwiryane hagati y'abafana ba RDC batahuye umunyarwanda wari ubihishemo
Baje kumufata mu mashati
Polisi y'u Rwanda yahagobotse ikiza umunyarwanda wari wisanze hagati y'abanye-Congo
Abafana ba RDC ntibahwemye kuguma inyuma y'ikipe yabo kugeza ku munota wa nyuma
Umufana wa RDC ufite ubumuga bw'amaguru nawe yaje gushyigikira ikipe y'igihugu cye
Yahise aza yicara imbere y'idarapo ry'igihugu cye
Nubwo bari ku gasongero ka Stade Umuganda ariko ntibyababuzaga gufata amashusho na telefoni
Abakinnyi b'Amavubi bari ku ntebe y'abasimbura ntibigeze bagoheka bategereje igitego
Umutoza Jimmy Mulisa ni kenshi yajyaga kubaza umusifuzi wa kane, umunya-Côte d'Ivoire Allou Miessan ibyo mugenzi wabo wo hagati Kalilou Traoré Ibrahim ari kubakorera
Abakinnyi b'Amavubi bagiye barangwa n'imvune nyinshi muri uyu mukino
Ntwari Fiacre wa APR FC yagiye akuramo ibitego byabazwe
Aimable Nsabimana ukinira Minerva Punjab yo mu Buhinde yereka umunyezamu Ntwari Fiacre ko hari icupa riri mu kibuga
Fiacre nawe arakebuka araribona
Araza araritoragura
Ntwari yahise arijugunya hanze y'ikibuga
Jimmy Mulisa yitegereza iminota nk'amahirwe rukumbi yari asigaranye ngo ashake igitego cy'impozamarira
Jackson Muleka rutahizamu wa TP Mazembe, nyuma yo gushyirwa hasi na Mutsinzi Ange Jimmy ariko umusifuzi akabyirengagiza
Kayembe Alidor usanzwe ukinira FC Lupopo winjiye asimbuye, yahushije uburyo bwa nyuma ari nabwo umusifuzi yahise arangiza umukino
Ba myugariro b'Amavubi Mutsinzi Ange Jimmy na Buregeya Prince bashimira Imana ko barangije umukino amahoro nubwo nta ntsinzi yabonetse
Nyuma y'umukino, umutoza Jimmy Mulisa yashimiye umunyezamu wa gatatu akaba n'uwa Unity FC Cuzuzo Aimé Gaël ko yababaye inyuma n'ubwo atigeze agaragara mu bakinnyi 18
Christian Nsengi utoza RDC ntabwo yishimiye kuva mu Rwanda atabonye igitego
Ibitekerezo 0