Ikipe ya Bugesera FC yakiraga APR FC, i Nyamata mu Karere ka Bugesera, iyihagarika bagabana amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1. Ni umukino waranzwe n’ibintu byinshi twabakusanyirije muri aya mafoto.

Abafana ba APR FC bari babukereye
Abafana ba APR FC bari babukereye
Umutoza Jimmy Mulisa n'ushinzwe kongera ingufu mu bakinnyi Didier Bizimana babanje kuganiriza abakinnyi mbere y'umukino

Umusifuzi Hakizimana Louis ahanze amaso igiceri yari ajugunye mu kirere kigiye kubereka impande z'ibibuga amakipe yombi ari butsindemo ndetse n'abari  butangize umupira

Umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Bugesera Sam Karenzi (iburyo) yatangiranye n'umukino

Perezida w'ikipe ya Bugesera Gahigi Joseph aramukanya n'Umunyamabanga wa APR FC Camarade

Bugesera yari ifite abafana batyaye kuri uyu mukino

Ku mupira wari uhinduwe neza na Issa Bigirimana Mugunga Yves yasunitse umuzamu  maze umupira werekeza mu izamu

Maze Kwizera Janvier umunyezamu wa Bugesera arambura ukuboko ngo awugarure

Biramuhira awugarurira ku murongo w'izamu

Izuba ryari ryinshi
Izuba ryari ryinshi
Umutekano wari ucunzwe impande zose
Umutekano wari ucunzwe impande zose
Imran Nshimiyimana wa  APR FC agerageza guca hagati y'abakinnyi batatu ba Bugesera

Myugariro w'iburyo wa APR FC, Ombolenga Fitina ari mu bagowe cyane n'ikibuga

Ikibuga cya Nyamata gikikijwe n'inzu zigezweho

Nubwo yagowe n'ikibuga, Issa Bigirimana ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino

Iranzi agana ku nguni y'ikibuga ngo atere koruneri

Ku burangare bwa ba myugariro ba APR FC Ndabarasa Tresor yabatsindanye igitego cy'umutwe ku munota wa 24 w'umukino

Ntalibi Steven yakurikije amaso umupira asanga wageze mu rushundura

Tresor myugariro wo ku ruhande rw'ibumoso wa Bugesera ajya kwishimira igitego na bagenzi be

Umunyezamu wa Bugesera Kwizera Janvier ni uku yishimye igitego acurangira abafana

Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste ''Migi'' yatonganyije ba mugariro b'iyi kipr ko barangaye Ndabarasa Tresor akabaca mu rihumyr

Uku niko Janvier umunyezamu wa Bugesera yishimiye igitego cy'ikipe ye

Hakizimana Louis niwe wayoboye umukino hagati

Ikipe ya APR FC yagiye ihusha uburyo bwinshi bwari bwabazwe

Ni kenshi kapiteni wa APR FC,Mugiraneza Jean Baptiste 'Migi', yagiye atumvikana n'umusifuzi

Rwigema Yves yongeye guhura n'ikipe ya APR FC yahozemo aha yaganiraga na Blaise Itangishaka

Nimubona Emery Kadogo wa Bugesera agerageza guhindura umupira mu izamu rya APR FC ryari ririnzwe na Ntalibi Steven

Nshuti Savio ni umwe mu bitwaye neza ku ruhande rwa APR FC nubwo itabashije gutahana intsinzi

Savio ahanganye na Yves Rwigema
Savio ahanganye na Yves Rwigema
Umunyezamu wa Bugesera yacishagamo akinaganika ku izamu ndetse agatindayo ngo ashimishe abafana b'ikipe ye bari benshi ku kibuga

Issa Bigirimana yari afashwe bikomeye na Tresor Ndabarasa ikipe ya Bugesera yaguze muri Unity y'i Gasogi mu cyiciro cya kabiri

Jimmy Mulisa ntiyigeze aha agahenge abasore be

Wari umukino wakinirwaga mu kirere
Wari umukino wakinirwaga mu kirere
Nshuti Savio yashakishije igitego kugeza ubwo yakibonye ku munota wa 74

Byiringiro Lague yagiye arushwa ingufu n'abakinnyi ba Bugesera

Byiringiro Lague wa APR FC asunikwa na kapiteni wa Bugesera

Yaguye ku mutoza wungirije wa APR FC Radanavic Miodrag

Umutoza  Miodrag yahagurutse atameze neza nyuma yo kugwirwa na Byiringiro Lague

Umuganga yaje kumubaza uko amerewe
Umuganga yaje kumubaza uko amerewe
Yamubwiye ko nta kibazo ahita afunga amadarubindi yari yafungutse

Arongera arayambara
Arongera arayambara
Abakinnyi ba APR FC bashyiraga umupira hasi ikibuga kikabagora

Ikibuga cya Nyamata cyari cyakubise hasi no hejuru

Cyari ikibuga kitoroheye abakinnyi ba APR FC ikipe ya Bugesera yo yari ikimenyereye igakinira hejuru

Umutoza mukuru w'ikipe ya Bugesera Seninga Innocent ntabwo yigeze yigora cyane kuri uyu mukino ahubwo umwungirije niwe wakoze akazi kenshi

Abana bagarura imipira ku kibuga cya Bugesera iyo bananiwe begama ku mugunguzi ukikije ikibuga

Savio mbere yo kunyeganyeza inshundura
Savio mbere yo kunyeganyeza inshundura
Igitego cya APR kinjijwe na Nshuti Savio kishyuraga icya Bugesera cyatsinzwe na Ndabarasa Tresor

Yahise ajya kukishimira
Yahise ajya kukishimira
Fiacre umunyezamu wa kabiri wa APR FC kuri uyu mukino ntiyahishe amarangamutima ye

Umufana w'ikipe ya APR FC yishimira igitego cyatsinzwe na Savio

Ombolenga Fitina yakoze akazi katoroshye muri uyu mukino

Umunyezamu wa Bugesera Kwizera Janvier yaje kuhakomerekera

Yahise atabarwa byihuse n'abaganga ba Bugesera

Manishimwe Emmanuel ''Mangwende'' ahindura umupira imbere y'izaamu n'ubwo ntacyo waje gutanga

Ikibuga cya Nyamata gikikijwe n'urutoki haruguru yacyo

Nshuti Savio mu kirere ashaka igitego cyaha ikipe ye intsinzi mu minota ya nyuma y'umukino

Ikipe ya APR FC yahinduye umukino mu gice cya kabiri

Rujugiro umufana ikomeye w'ikipe ya APR FC aganira n'umwe mu bapolisi bari bashinzwe umutekano ku kibuga cya Nyamata

Kwizera Janvier umunyezamu wa Bugesera yagiye ayitabara henshi

Evode wa APR FC ahanganiye umupitra w'umunyezamu Janvier wa Bugesera

Uhereye iburyo; Gen  Mubarak Muganga , Mayor w'akarere ka Bugesera Richard Mutabazi haamwe na Perezida w'ikipe ya Bugesera Gahigi Joseph bari bitabiriye uyu mukino