Rayon Sports yitegura guhura na APR FC, iri mu byishimo nyuma yo kubona amanota atatu iyakuye kuri AS Kigali, imwe mu makipe akomeye ariko ihagaze nabi.
Igitego kimwe rukumbi cya Michael Sarpong nicyo cyatandukanyije impande zombi mu mukino wo kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ni umukino kandi utari woroshye mu guhangana kuko watanzwemo amakarita abiri atukura ku ruhande rwa AS Kigali, mu gihe kandi Masudi Djuma yahuraga n’ikipe yahesheje igikombe cya Shampiyona mu myaka ibiri ishize.
Saa saba abafana ba Rayon Sports bari batangiye kwiharira imihanda ya NyamiramboUwahoze ari Umunyamabanga wa AS Kigali, Nshimiyimana Joseph (ibumoso) yatanze amakipe kugera muri Stade ya KigaliMu tujojoba tw'imvura yaguye mbere y'umukino mu gihe amakipe yishyushyaga, abafana ba Rayon Sports bateretse ingoma hasi babanza gutegereza ko ihitaUmwe mu bagize Blue Family Fan Club atwikiriye ingoma mbere y'uko akazi gatangiraAbafana ba AS Kigali mu mwambaro ubaranga ni uku banganaga bategereje ko imvura ihita ngo bereke ikipe yabo ko bayiri inyumaUmunya-Brésil Da Silva (ibumoso) witezweho ibitangaza yakurikiye umukino hamwe n'Umunya-Ghana, Donkor Prosper, (uwa kabiri uhereye iburyo) wahagaritswe kubera amakarita menshi y'umuhondoMasudi Djuma umutoza wa AS Kigali (wa kabiri uhereye iburyo) yabanje gusenga mbere y'umukinoMasudi yabanje kuganira n'umusifuzi wa kane Uwikunda Samuel mbere y'uko umukino utangiraUmunya-Ghana, Rutahizamu Michael Sarpong yari yafashwe na babiri batigeze bamuha ubwinyagamburiro mu gice cya mbereHagati mu gice cya mbere umunyezamu wa kabiri wa AS Kigali Alphonse Nizeyimana '' Ndanda'' yaje gutanga ubutumwa kuri Bate Shamiru nyuma y'aho iminshumi y'inkweto za Bate itangira gufunguka buri kanyaMugheni Fabrice wakinaga umukino we wa kabiri nyuma yo kugurwa avuye muri Kiyovu Sports yatangiye nezaAkorerwaho amakosa menshiAbakinnyi Rayon Sports yubakiyeho hagati kuri uyu mukino Yannick Mukunzi na Sefu baganira uko baca kuri Ally na NtamuhangaMichael Sarpong yipfutse mu maso nyuma yo guhusha uburyo bwari bwabazwemo igitegoMugheni yakorewe ikosa ryamuviriyemo imvune yatumye asohoka ku munota wa 35 akajyanwa kwa mugangaNi kenshi umunya-Brésil utoza Rayon Sports, Robertinho, atumvikanaga n'abasifuziNyuma y'ubutumwa bwa Ndanda imishumi y'inkweto yarafungutseMyugariro w'iburyo Bishira Ratif aza kumufungira mu gihe Mugisha Gilbert wa Rayon Sports yatangazwaga n'ibiri kubaWitegereje neza wasanga itari impamvu yo gufunga imishumi ahubwo ari akanya ko kuruhuka ngo bagabanye igitutu bari bashyizweho na Rayon SportsMasudi Djuma ntiyigeze atuza muri uyu mukinoBate Shamiru yakomeje gushyira mu bikorwa ubutumwa yahawe na NdandaSarpong aza kumufasha ngo amunanure ukugura yatakaga undi aramushwishurizaSarpong yasubijeyo ukubokoAboneraho gusoma ku mazi umuganga wa AS Kigali yari yitwaje aje kuvura umunyezamu BateArayamuherezaBamunanura yaratakagaBishira Ratif aganira na bagenzi be uburyo bagabanya igitutu bakomeje gushyirwaho na Rayon SportsAbakinnyi ba AS Kigali akenshi ntabwo bumvikanaga n'umusifuziMaze Kapiteni wa Rayon Sports Manzi Thierry ku rukuta asunikana n'umurundi myugariro wa AS Kigali Ngando OmarNgando aregera umusifuzi ko Manzi Thierry ko akomeje kumusunikaNsabimana Eric ''Zidane'' nyuma yo gukorera ikosa kuri SefuUmusifuzi ahushye mu ifirimbi Zidane yariyamiriye cyane nk'ikimenyetso cyo kwerekana akarenganeUmusifuzi amuha gasopo ko niyongera ari bumuhaneBate Shamiru nubwo ari mu banyezamu bagufi muri Azam Rwanda Premier League ariko imipira yo mu kirere biragoye kuyimutsindaYongeye kubwira umusifuzi ko imishumi y'inkweto ifungutseAmutungira urutoki ahafungutseMyugariro we wo hagati Ngando Omar yihuta aza kuyifungaIgihe bihaye kirangiye Ngando arahaguruka umukino urakomezaAbagize ikipe itarabigize umwuga yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Cleverland Ambassadors, yaje gukundisha abana b'abakobwa umupira w'amaguru no kubigisha kurwanya ihohoterwa yari yaje kureba uyu mukinoUmukinnyi ukina hagati mu kibuga waguzwe na Rayon Sports avuye muri APR FC, Tuyishimire Eric ''Congolais'', yarishyuhije 90 irashiraMasudi yifashe mu mutwe mu gihe abakinnyi be bakinaga ibimushaririraAsaba umupira umwana ushinzwe kuyigarura ngo awusubize mu kibugaUmwana yarawumuhayeArawutoraguraAritunatunaNdayisenga Kassim umunyezamu wa kabiri wa Rayon Sports nawe ntiyari yicaye ubusaUmutoza wa Rayon Sports yereka abakinnyi bagenzi be ko hari ibyo bakwiye gukosoraMasudi ku murongo w'ikibuga yinginga Niyonzima Ally ngo amufashe kubona intsinzi ya mbere muri iyi kipeNubwo yari afite igitego ariko hari igihe abakinnyi be baburaga amahirwe imbere y'izamu bikamushengura umutimaMasudi ni kenshi atagiye yumvikana na Mateso umutoza umungirijeNiyitegeka Idrissa yabonye ikarita y'umutukuMaze bishengura Bate Shamiru wahise aryama hasi mu gihe Idrissa yamunyuragaho asohoka mu kibugaKapiteni Ntamuhanga Tumaini ahagurutsa Bate amwihanganishaIdrissa yinjiye mu marembo asohoka ku kibuga yerekeza mu rwambariroAgeze ku muryango w'urwambariro rwa Stade ya KigaliYahahuriye n'umwe mu nshuti ze iramwihanganishaNtibyatinze kuko na Rurangwa Mossi myugariro wo ku ruhande rw'iburyo nawe yahise yerekwa umutuku asohoka ikibuga yerekeza mu rwambariroTuyishimire Eric ''Congolais'' ku munota wa 90 yitegura kwinjira mu kibugaIfirimbi isoza umukino yavugiye kuri Congolais maze umutoza Robertinho amushimira nk'umwe mu bakinnyi 18 bagaragaye kuri uyu mukinoAnashimira Mwiseneza Djamar umutoza wungirije ku kazi gakomeye bakoze nyuma yo gutahukana intsinziNta byishimo byagaragaraga mu maso ya Masudi Djuma nyuma y'umukinoYicishije bugufi umutoza Robertinho yashimiye Masudi ko umukino urangiye amahoroMasudi Djuma asuhuza Sefu yanabereye umutoza muri Rayon SportsNyuma y'umukino Niyonzima Ally ntiyishimiye uko umusifuzi yawuyoboyeAlly yashakaga gusubira guhura n'umusifuzi Tumaine akomeza kumubuzaAlly yarakariye Tumaine gusa birangire amwumvise ntiyasubirayoAbasifuzi bayoboye uyu mukino basohoka mu kibuga bagaragiwe n'abagize staff ya AS KigaliCongolais ashimira abafana ba Rayon Sports baje gushyigikira iyi kipe
Ibitekerezo 0