Uyu musore w’imyaka 20, yakoze amateka yari atarakorwa n’undi mukinyi muri ruhago y’u Rwanda yo gutangwaho akayabo ava mu ikipe imwe ajya mu yindi hano imbere mu gihugu akuraho aka Bizimana Djihad na Usengimana Faustin bahawe miliyoni 10 bava muri Rayon Sports bajya muri APR FC na Kwizera Pierrot wahawe nk’aya yongera amasezerano muri Rayon Sports umwaka ushize.
Nk’uko isanzwe ibikora iyo yasinyishije umukinnyi mushya, AS Kigali yashyize hanze amafoto atandukanye ya Savio ashyira umukono ku masezerano ari kumwe n’Umutoza Nshimiyimana Eric; Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Nshimiye Joseph ndetse n’umuhagarariye.
Savio wazamukiye mu Isonga FC mbere yo kujya muri Rayon Sports muri Nyakanga 2015, ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bitezweho kuzavamo abakinnyi bakomeye ari nayo mpamvu mu masezerano yasinyiye AS Kigali harimo ingingo ivuga ko igihe hari ikipe yo hanze imwifuje azatangwaho ibihumbi 80 000 by’amadorali, ni arenga miliyoni 65 z’amanyarwanda.
Uyu musore yari yabanje kwifuzwa cyane na APR FC gusa ntibumvikana ku mafaranga n’ibindi agomba guhabwa naho Rayon Sports yari asanzwe akinira yamubwiye ko ifite miliyoni umunani azitera utwatsi yerekeza muri AS Kigali. Bivugwa ko APR FC yashakaga kumuha miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ayisinyire.



















TANGA IGITEKEREZO