Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Mutarama 2024, muri Stade Olympique Alassane Ouattara d'Ebimpé,imbere y’imbaga y’abakunzi ba ruhago muri Côte d'Ivoire n’abaturutse ahandi ku Isi.

Usibye imbwirwaruhame za Perezida wa Côte d'Ivoire, Alassane Dramane Ouattara; Perezida wa CAF, Patrice Motsepe n’abandi, habayeho ibirori byo kwerekana umuco w’iki gihugu na Afurika muri rusange, hanazamurwa amabendera y’ibihugu 24 bizahatanira igikombe.

Mu byaranze ibi birori harimo imyambarire, imbyino gakondo ndetse n’ibyiza nyaburanga biba kuri uyu mugabane.

Si ibyo gusa kuko abaririmbyi bakomeye ku ruhando Nyafurika barimo Dadju ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tayc baturuka mu Bufaransa baririmbye Tayc – N'y pense plus mu gihe Umunya-Nigeria Yemi Alade n’Umunya-Misiri Mohamed Ramadan baririmbanye.

Tugiye kurebera hamwe amwe mu mafoto meza yaranze ibirori byo gutangiza irushanwa ryahereye tariki ya 13 Mutarama, Côte d'Ivoire itsinda Guinée-Bissau ibitego 2-0, rikazageza tariki ya 11 Gashyantare 2024.

Abakunzi ba ruhago bari benshi mu mihanda berekeza kuri Stade Olympique Alassane Ouattara

Abakunzi ba ruhago baramara ukwezi bihera ijisho igikombe gihuza ibihugu by'ibihangange muri Afurika

Umufana wa Côte d'Ivoire n'uwa Ghana berekeza mu birori byo gufungura CAN

Umukino ufungura CAN wabereye kuri Stade Olympique Alassane Ouattara d'Ébimpé

Umuhanda mushya wa Y4 werekeza kuri stade wubatswe kubera Igikombe cya Afurika wari wiganjemo abajya kureba ibirori byo gufungura Igikombe cya Afurika
Umuhanda mushya wa Y4 werekeza kuri stade wubatswe kubera Igikombe cya Afurika wari wiganjemo abajya kureba ibirori byo gufungura Igikombe cya Afurika
Abakunzi ba ruhago bari benshi mu mihanda berekeza kuri Stade Olympique Alassane Ouattara
Abakunzi ba ruhago bari benshi mu mihanda berekeza kuri Stade Olympique Alassane Ouattara
Hari abanyuzagamo bagafata amafoto mu mujyi wa Abidjan

Dadju na Tayc bageze muri stade mbere y'uko ibirori bitangira

Buri wese yari yahawe ikaze mu birori byo gufungura irushanwa rya CAN

Amabendera y'ibihugu bizakina Igikombe cya Afurika ni yo atatse mu mujyi wa Abidjan

Abafana b'ingeri zose bari bishimye
Abafana b'ingeri zose bari bishimye
Abafana bari benshi kuri Stade Olympique Alassane Ouattara d'Ébimpé

Abarebye ibirori byo gufungura CAN 2023 banyuzwe n'imitegurire yabyo

Abanya-Côte d'Ivoire bari benshi muri stade babanza kureba ibirori mbere yo kuryoherwa n'umukino

Afurika yihariye abakunzi ba ruhago mu gihe cya CAN

Côte d'Ivoire yari ishyigikiwe cyane nk'ikipe iri iwayo

Igikombe cya Afurika cyatangirijwe mu mujyi mukuru wa Abidjan

Nubwo harimo ibirori Abanya-Côte d'Ivoire bari biteguye gufana ikipe yabo

Perezida wa Côte d'Ivoire, Alassane Dramane Ouattara, yinjiye asuhuza abafana

Perezida wa Côte d'Ivoire, Alassane Dramane Ouattara, yavuze ko irushanwa ari andi amateka ya ruhago yiyongereye mu yo igihugu cyari gifite

Uwakurikiye ibirori bya CAN yatashye anyuzwe

Umujyi wa Doha ni wo wabereyemo ibirori byo gufungura Igikombe cy'Ibihugu muri Asia

Umuhango wo gufungura CAN wakorewemo udushya twinshi

Umuco w'Abanya-Afurika werekaniwe mu mbyino

Umuco Nyafurika uri mu byagaragajwe mu birori byo gufungura CAN

Stade Olympique Alassane Ouattara d'Ébimpé yari yarimbishijwe

Ishusho y'umugabane wa Afurika yanditswe mu kibuga

Imyambaro gakondo yo muri Côte d'Ivoire yagaragarijwe mu birori bidasanzwe

Imyambarire y'ababyinnyi yari ku rwego rwo hejuru

Ikibuga cyari gifunitse mbere yo kuberaho imikino

Igikombe cya Afurika kigiye guhatanirwa n'ibihugu 24

Ibirori byo gufungura CAN byari bifganjemo amabara y'ibendera rya Côte d'Ivoire

Ibishashi byoherezwaga mu kirere byari byashimishije abari ku kibuga

Ibirori byari biteguye ku buryo bunogeye amaso

Côte d'Ivoire yakoze ibirori byasigiye benshi ibyishimo

Buri kimwe cyari giteguye neza
Buri kimwe cyari giteguye neza
Bimwe mu bihangano binogeye ijisho byazamuwe mu kirere

Abihereye ijisho ibirori bya CAN bari benshi

Yemi Alade yishimiwe bikomeye
Yemi Alade yishimiwe bikomeye
Umunya-Nigeria Yemi Alade n’Umunya-Misiri Mohamed Ramadan bafatanyije gususurutse abitabiriye ibirori byo gufungura CAN

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, na Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, berekeje muri Côte d'Ivoire gufungura Igikombe cya Afurika

Indirimbo ya Yemi Alade na Mohamed Ramadhan ni yo iri gukoreshwa mu Gikombe cya Afurika

Gianni Infantino yitabiriye umukino ufungura irushanwa rya CAN 2023

Rutahizamu wa Côte d'Ivoire Sébastien Haller asuhuza abafana yabonye ku muhanda yerekeza kuri stade

Ibrahim Sangare yerekeza kuri stade gukina umukino wa mbere wa CAN 2023

Amakipe yatangiye kwishyushya nyuma y'ibirori

Côte d'Ivoire yatsinze umukino ufungura CAN 2023