Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2023, ni bwo iyi kipe yo mu Karere ka Nyamagabe yahaye ikaze aba bakinnyi babiri bashya ndetse n’umutoza wungirije.
Aba bakinnyi barimo Loic Shaban Rashid uvuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ariko wakiniraga Lydia Ludic Burundi Académic FC cyangwa LLB Amasipiri FC.
Si we gusa yasinyishije kuko yamuhereye rimwe amasezerano na mugenzi Abdel Matumona Wakanda bakinanaga muri iyo kipe.
Aba bombi bahawe amasezerano yo kuzakinira iyi kipe yinjiye mu Cyiciro cya Mbere uyu mwaka imyaka ibiri.
Undi wahawe ikaze ni umutoza Peter Ismael wavuye muri Bujumbura City akaba azaba ari umwungiriza wa Niyongabo Amars wagize intangiriro nziza z’umwaka w’imikino, ariko ntiyasoza neza igice cya mbere.
Mu mikino itanu Amagaju FC iheruka gukina yatsinzemo umwe gusa, indi yose irayitsindwa. Aho Shampiyona igeze yatsinze imikino ine, inganya itanu ndetse itsindwa itandatu.



Amafoto: Isibo






Ibitekerezo 0