Uyu mutoza ugiye gusimbura Habimana Sosthène, yamenyekanye ubwo yafashaga Pépinière FC kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu 2016.
Yakomeje gutoza iyi kipe mu cyiciro cya mbere shampiyona irangira iri ku mwanya wa nyuma yongera kumanuka, umwaka ushize akaba atarabashije kuyifasha kongera kuzamuka kuko yasezerewe n’Intare FC muri ½.
Muhoza yabwiye IGIHE ko yamaze kugirwa umutoza w’Amagaju FC, aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe ahabwa inshingano zo kuyikura habi yarangirije umwaka ushize.
Yagize ati "Ubu ndi umutoza w’Amagaju FC, nasinye amasezerano y’umwaka umwe. Nasabwe gukura ikipe mu myanya mibi nkayizana imbere ndetse nkazagerageza kuyigeza kure mu gikombe cy’Amahoro."
Avuga ko izindi nshingano yahawe ari ukubaka ikipe ishingiye ku bakiri bato, izamara igihe kirekire gusa ngo ntibyoroshye kubera amasezerano y’igihe gito afite.
Yagize ati "Naberetse ko kubaka ikipe y’igihe kirekire bigoye kubera amasezerano y’igihe gito gusa mbona batabyumva neza. Icyo njye nzakora ni ukugerageza, ibikorwa nzaba mbashije gukora mu mwaka bikuvugira."
Biteganyijwe ko Muhoza azerekwa abakinnyi bashya agiye gutoza kuwa Mbere akaba aribwo azanamenya niba hari abandi bashya akeneye bitewe n’imyanya azabona ifite ibibazo.
Amagaju FC ni imwe mu makipe yagizweho ingaruka n’icyemezo cyo kugabanya ingengo z’imari zahabwaga amakipe y’Uturere, ariko ubuyobozi bwayo bukaba bwijeje umutoza mushya ko nta kibazo cy’amikoro azagira kuko hafashwe ingamba.



















TANGA IGITEKEREZO