Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Gashyantare 2026.
Mu ntangiriro za Mutarama 2026, Amagaju FC yafashe icyemezo cyo gutandukana na Niyongabo Amars wari umutoza wayo n’abungiriza be, nyuma y’uko atsinzwe na Al Hilal SC ibitego 8-0.
Iyi kipe yo mu Ntara y’Amajyepfo yatangiye gushaka abatoza bazayifasha by’umwihariko mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda, dore ko ibanza itayiguye neza.
Umubiligi Sghir Hammadi watoje mu makipe arimo Young Africans yo muri Tanzania na Al Merrikh SC yo muri Sudani nk’umutoza wungirije ni we wagizwe Umutoza Mukuru wa Amagaju FC.
Uyu mugabo w’imyaka 41 y’amavuko yasinye amasezerano y’amezi atandatu atoza iyi kipe iri ku mwanya wa 16 muri shampiyona, aho ibanziriza ebyiri za nyuma.
Hammadi wakiriwe na Perezida wa Amagaju FC, Nshimyumuremyi Paul, aheruka muri Ismaily yo mu Misiri nk’umutoza wungirije, ariko akaba yarayivuyemo mu Ukwakira 2025.
Mu bo yahigitse kuri uyu mwanya harimo Afahmia Lotfi watoje Rayon Sports na Mark Harrison watoje amakipe arimo Gor Mahia FC yo muri Kenya, Harare City na CAPS United zo muri Zimbabwe.





Ibitekerezo 0