Umukino wahuje impande zombi wakinwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Ukuboza 2017, wabereye kuri Stade ya Nyagisenyi mu Karere ka Nyamagabe.
APR FC yagiye muri uyu mukino wo ku munsi wa cyenda wa shampiyona ishaka kuwutsinda ngo yicume imbere ku rutonde kuko amanota atatu yari kuyifasha kuyobora ntiyorohewe n’Amagaju FC na yo yashakaga kuva mu myanya y’inyuma aho iri ku wa 14.
Amagaju atozwa na Nduwimana Pablo yaherukaga gutsindwa na Rayon Sports 1-0 mu mukino uheruka, yihagazeho abona inota rimwe kuri APR FC.
Usibye uburyo bwabonetse ku mpande zombi ntibubyazwe umusaruro, uyu mukino wagaragayemo gushyamirana gukomeye aho Umutoza w’abazamu wa APR FC, Mugisha Ibrahim yoherejwe mu bafana mu gihe Ndizeye Innocent yahawe amakarita abiri y’umuhondo bikamuviramo itukura.
APR FC yakinaga n’ikipe ituzuye yananiwe kubyaza umusaruro iminota igera ku icumi bakinnye ari icumi kugeza igihe Hakizimana Louis wayoboye umukino yahushye mu ifirimbi, amakipe yombi agabana amanota atatu.
APR FC ntiyongeye guhirwa n’urugendo rw’i Nyamagabe kuko no mu mukino wahuje aya makipe muri shampiyona y’umwaka ushize wa 2016/ 2017 yanganyije 0-0.
Mu mikino 19 aya makipe amaze gucakirana, Amagaju yatsinzwe 14, anganya imikino itanu irimo n’uwa none.
APR FC yahise ifata umwanya wa gatatu aho yagize amanota16 mu gihe Amagaju FC yagize amanota umunani ajya ku mwanya wa 14. Urutonde ruyobowe na AS Kigali inganya amanota 17 na Kiyovu Sports iyikurikiye; Police FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 15 mu gihe Rayon Sports yatakarije i Gisenyi imbere ya Etincelles iri ku wa gatanu n’amanota 14.
Imikino yose yabaye ku munsi wa cyenda wa Shampiyona
– AS Kigali 2-2 Kiyovu Sports
– Espoir FC 1-2 Police FC
– Sunrise FC 2-1Kirehe FC
– Marines FC 2-0 Bugesera FC
– Etincelles FC 1-0 Rayon Sports
– Mukura VS 2-0 Gicumbi FC
– Amagaju Fc 0-0 APR FC



















TANGA IGITEKEREZO