Amagaju yatangaje ibi mu gihe kuva kuri uyu wa Gatanu mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga byavugwaga ko iyi kipe iri kuvugana na Willy Moloto ukomoka muri Afurika y’epfo, ndetse ko ategerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha.
Amakuru kandi akaba yaratangazaga ko Amars Niyongabo agiye gusubira mu gihugu cy’u Burundi nk’Umuyobozi wa tekinike, ndetse ko yarangije gusezera ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju amaze igihe atoza.
Ibi ariko byahakanywe na Perezida wa Amagaju, Paul Nshimyumuremyi, wabwiye IGIHE ko na we atazi aho aya makuru yavuye.
Yagize ati “Ayo makuru na twe twayasomye gutyo ariko ntabwo ari ukuri ni ibihuha. Nta biganiro twigeze tugirana n’umutoza uwo ari we wese ndetse n’umutoza wacu ntiyigeze atubwira ko ashaka kugenda kuko akidufitiye amasezerano.”
Niyongabo Amars aheruka kongera amasezerano mu ikipe y’Amagaju, azamugumisha i Nyamagabe kugeza mu mwaka wa 2026.
Iyi kipe uyu mwaka wa Shampiyona, ikaba imaze gutsinda imikino itatu, inganya itatu inatsindwa itatu mu mikino icyenda imae gukina, aho biyishyira ku mwanya wa munani n’amanota icyenda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!