Ibibazo bishobora kwiyongera umwaka utaha kuko hari amaze kumenyeshwa ko inkunga zisaga miliyoni 100 Frw yahabwaga ku mwaka zizagabanywa kuko siporo mu Karere itazongera kurenza ingengo y’imari ya miliyoni 60 Frw.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ni yo yasabye ko iyo ngengo y’imari yakongera gusuzumwa hakanarebwa ibindi bikenerwa mu Karere.
Iti "Uturere twose uko ari 30 dukwiye kongera gusuzuma neza imikoreshereze y’ingengo y’imari tugenera siporo muri rusange, hashingiwe ku mikoro ahari kandi tutirengagije n’ibindi bikorwa bifasha kuzamura iterambere ry’Akarere n’imibereho y’abaturage."
Abayobozi b’amakipe baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko batazi uko ubuzima buzamera inkunga bahabwaga nizigabanuka.
Umunyamabanga wa Sunrise FC, Kobusingye Anick, yagize ati “Inkunga bazaduha tuzayakira. Gusa twatangiye kubyitegura kera tugerageza gushyira ikipe mu maboko y’abaturage kugira ngo abe aribo ishingiraho.”
Nubwo inkunga izagabanyuka, uyu muyobozi asanga ikipe itazasenyuka kuko ifite akamaro gakomeye mu mibereho y’abaturage.
Uyobora Kirehe FC, Munyangeri Christophe, yagize ati “Akarere kakoze ingengo y’imari ya miliyoni 60 ya siporo muri rusange kandi hari amakipe menshi nk’iya volleyball, iy’abafite ubumuga zose zigomba kubonaho.”
“Ntibarayadusaranganya kugira tumenye ngo tuzabona angahe. Icyo turi gukora ni ukuvugana n’abavuga rikijyana, bakangurire bagenzi babo gufasha ikipe kuko turashaka kuyegurira abaturage.”
Perezida wa AS Muhanga, Ndayisaba Damascène, akurikije uko amakipe amwe yari asanzwe abayeho kandi afite inkunga y’Uturere, asanga bizagorana ndetse bikagira ingaruka ku musaruro.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, (Rtd) Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène, aherutse kubwira abanyamakuru ko bagiye kuganira na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Ati “Biragaragara ko bizateza ikibazo kuko n’ubundi niba ikipe yananirwaga kubaho ifashwa n’Akarere none n’inkunga yabonaga nayo ikaba ivuyeho, murumva aho bizagarukira.”
Sekamana yanagarutse ku buryo amakipe ayoborwa nabi bikaba bituma nta mushoramari wifuza gushyiramo amafaranga ye.
Ati “Ikibazo ni uburyo amakipe acunzwe. Ubundi se ahandi bigenda gute? Iyo mwumva ngo umuntu yaguze ikipe cyangwa yayikodesheje imyaka ingahe, bisaba kumwereka gahunda ifite n’inyungu yakuramo noneho agashoramo imari."



















TANGA IGITEKEREZO