00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amahitamo yatsindishije Rayon Sports, Adolphe arinda APR FC amenyo y’abasetsi: Ibyo twabonye kuri ‘Derby’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 May 2026 saa 01:00
Yasuwe :

Abakunzi ba Rayon Sports bongeye kugira ijoro ry’agahinda nyuma yo kubura Igikombe cy’Amahoro bari bizeye, aho kuri ubu bujuje umwaka wa gatatu basoza umwaka w’imikino amara masa ndetse icyizere cyo guhagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya 2026/27 gikomeje kugabanuka.

Ni nyuma yo gutsindwa na APR FC penaliti 4-2 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wari warangiye nta kipe itsinze indi, kuko amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe y’umukino wabaye ku wa Gatandatu.

Umunyezamu Hakizimana Adolphe wakoze ikosa ryavuyemo penaliti n’igitego cyatsinzwe na Ndikumana Asman mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, ni we watabaye APR FC muri penaliti, ubwo uyu rutahizamu w’Umurundi n’umunyezamu Kwizera Olivier batumaga aba-Rayons bikorera amaboko.

Ku matara ya Stade Amahoro yari yacanywe kare, ubwo abakobwa ba Rayon Sports bari bamaze gutsinda Police WFC ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma w’abagore, abafana bari benshi nubwo stade ituzuye neza aho wanabihuza no kuba ikibuga cyaramenyekanye habura iminsi itatu ngo umukino ube kubera kugihenda kw’abagicunga, ibyari byatumye FERWAFA itangira gutekereza Kigali Pele Stadium.

Stade Amahoro yakiriye imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Amahoro, yabonetse ku wa Gatatu mu gihe umukino wari uteganyijwe ku wa Gatandatu
Ndikumana Asman yishimira igitego yatsindiye Rayon Sports kuri penaliti yinjije ku munota wa 43. Asman amaze gutsinda APR ibitego bitatu mu mikino itatu, mu izamu rimwe rya Stade Amahoro
William Togui yishyuriye APR FC ku munota wa 49, ku mupira yatsindishije umutwe uhinduwe na Djibril Ouattara

Icyizere n’mihigo byari yose ku mpande zombi

APR FC na Rayon Sports zagiye guhurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka icyizere ari cyose ku mpande zombi, dore ko ari yo makipe yari ataratsindwa muri iri rushanwa ndetse akaba yaraherukaga kunganya igitego 1-1 mu byumweru bitatu bishize ubwo yahuraga muri Shampiyona.

Ibyo byatumaga buri wese yumva ko gutsinda bishoboka, ab’i Shyorongi bakibutsa aba-Rayons ko baheruka intsinzi ya ‘derby’ muri Kanama 2023, mu gihe abo mu Nzove bavugaga ko ibihe biha ibindi, iminsi idasa ndetse burya atari buno.

Kuva ku bigwi bya Haringingo Francis byo gutwara Igikombe cy’Amahoro inshuro ebyiri mu nshuro eshatu yakinnyemo umukino wa nyuma kuva mu 2018 kugeza mu 2024, guhiga kwa Wasil wavuze ko azagurira abantu 100 ubwisungane mu kwivuza nadatwara iki gikombe, kugera kuri Jangwani wari wavuze ko azambara umwambaro wa Gikundiro nimutsinda, havuzwe byinshi mbere y’uko Rulisa Patience ahuha mu ifirimbi agatangiza umukino.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports wari wahawe abasifuzi mpuzamahanga

Umutoza wa APR FC yabanje kuganirwaho

Kimwe mu byakunze kugarukwaho cyane muri uyu mwaka w’imikino, mbere y’imikino ine yahuje APR FC na Rayon Sports muri Shampiyona, FERWAFA Super Cup n’Igikombe cy’Amahoro, ni amahitamo y’abakinnyi 11 ku mutoza Abderrahim Taleb utoza Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

N’ubundi izi mpaka cyangwa ibyemezo bye byagarutse mu biganiro bya benshi mbere y’uko umukino utangira, nyuma yo kubona amahitamo yakoze ubwo yahitagamo kubanza hanze Dauda Yussif na Hakim Kiwanuka, mu kibuga hakajyamo Memel Raouf Dao na Mugisha Gilbert.

Mugisha Gibert wanyuraga ku ruhande rwariho Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, ari mu bagowe n’umukino wo ku wa Gatandatu ndetse ni ko byagenze kuri Memel Raouf Dao ariko we yahaye akazi abakinnyi ba Rayon Sports kuko ari we wakoreho amakosa menshi mu mukino nubwo yakinnye iminota 65.

Ku rundi ruhande, nta gutungurana kwabayeho mu bakinnyi Rayon Sports yabanje mu kuko kubura Ndayishimiye Richard mu kibuga hagati byatumaga Likau Faustin akinira imbere ya ba myugariro, Bigirimana Abedi na Tony Kitoga bagakina imbere ye naho Aziz Bassane, Tambwe Gloire na Ndikumana Asman bagashaka ibitego.

Intebe y’abasimbura ya Gikundiro yariho Abanyarwanda gusa kuko mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga, umunani bari abanyamahanga.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Dauda Yussif [ubanza ibumoso ndetse wambaye ibirenge] na Hakim Kiwanuka [wa gatatu ibumoso] bari babanje ku ntebe y'abasimbura

Abasifuzi banze gutinza abafana muri Stade Amahoro

Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wabaye ku wa Gatandatu wiyongereye ku yindi mike ya ‘derby’ yabaye, abafana bagataha ntawe uvuga ko imisifurire yagenze nabi.

Kuva kuri penaliti yahawe Rayon Sports ubwo Hakizimana Adolphe yagushaga Ndikumana Asman mu rubuga rw’amahina kugeza ku makarita ane y’umuhondo yatanzwe mu mukino arimo atatu kuri APR FC n’imwe kuri Rayon Sports, hafi y’ibyemezo byose byari nta makemwa.

Gusa hari ikintu kimwe benshi batatinzeho, ariko bishobora guterwa no kuba bamaze kukimenyera, ari cyo guhagarara kenshi k’umupira mu gihe cy’umukino ndetse ku wa Gatandatu ntacyo abasifuzi barimo Rulisa Patience na Kayitare David wari Umusifuzi wa Kane bigeze bagikoraho.

Umunyamakuru wa IGIHE yabaze iminota itanu n’amasegonda 20 yatakaye mu gice cya mbere cyongeweho iminota itatu, ahanini kubera amakosa yagiye aba mu kibuga.

Mu gice cya kabiri, umukino wahagaze nibura iminota 10 n’amasegonda 30 kubera kuvurwa kw’abakinnyi barimo Youssou Diagne inshuro ebyiri, Ndikumana Asman, Tshimanga Ramazani, Bigirimana Abedi na Niyomugabo Claude.

Mu gihe Kayitare David yerekanye iminota ine y’inyongera ubwo 90 yari yuzuye, hakinwe itatu ibanza, undi wa kane n’amasegonda 18 bishirira mu kuvura Youssou Diagne wari waryamye hasi.

Mu gice cya kabiri gusa, umukino wahagaze igihe kirenga iminota 10 havurwa abakinnyi bavunitse

Icyizere cyinshi cyatsindishije Rayon Sports, Hakizimana Adolphe acungura APR FC

Ubwo Rulisa Patience yagaragazaga ko umukino urangiye, benshi mu bakinnyi basaga n’aho batabibonye mu gihe ku ntebe y’abatoza ba APR FC batabyishimiye ndetse Umutoza Wungirije, Haj Taieb yahise ajya kureba Rulisa Patience amwereka ko iminota bakinnye ari mike.

Ku ruhande rwa Rayon Sports byari bitandukanye. Kuva mu minota ya nyuma wabonaga ku gutumanaho kuri hagati y’abari ku ntebe y’abatoza n’abasimbura ndetse n’abari mu kibuga, gahunda ari ugushaka uko umukino ugera muri penaliti ndetse ni cyo bihutiye kujya kuganiraho iminota yose irangiye.

Icyizere cy’abakunzi ba Rayon Sports cyayoyotse nyuma ya penaliti ya gatatu, aho ubwo Emery Bayisenge yari amaze kwinjiza iya mbere, Kwizera Olivier yateye ku ruhande iya kabiri naho Ndikumana Asman agatera iya gatatu mu biganza bya Hakizimana Adolphe.

Kugirira Kwizera icyizere cyo gutera penaliti ya kabiri kandi agifite izindi penaliti agomba gukina [aharanira kuzikuramo], ntibyakiriwe neza na benshi barimo abakunzi ba Rayon Sports n’abasesenguzi b’umupira w’amaguru.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Umunyamakuru wa SK FM, Kazungu Claver, yagize ati “Umunyezamu Kwizera Olivier agaragaza uko Rayon Sports itozwa n’uko iyobowe.”

Ni mu gihe mu kiganiro “Ibyo twabonye” gisesengura ibyaranze umukino kuri Shene ya YouTube ya IGIHE Sports, Umunyamakuru wa RBA, Ndayishimiye Rugaju Reagan, yagize ati “Njye sinagaye ko [Kwizera] yahushije penaliti. Ikibazo ni icyemezo cyo guha umunyezamu penaliti n’ingaruka zibamo.”

Yongeyeho ati “Njye ndanenga umutoza n’abo bafatanya muri Rayon Sports. Bari kumubwira ngo oya, Olivier, muri eshanu ntabwo uri butere.”

Ku rundi ruhande, ubwo Denis Omedi yinjizaga penaliti ya kane yahesheje APR FC intsinzi ikurikiye iya kabiri yari imaze kwinjizwa na Mugisha Didier ku ruhande rwa Rayon Sports, hari abaje kwishimana n’uyu rutahizamu w’Umunya-Uganda ariko benshi bo mu Ikipe y’Ingabo birukanse basanga umunyezamu Hakizimana Adolphe.

Uyu munyezamu wakiniraga Gikundiro ubwo yatwaraga Igikombe cy’Amahoro itsinze APR mu 2023, yarokoye ab’i Shyorongi akuramo umupira wa Mugisha Didier mu minota y’inyongera ndetse ubwo yari amaze gukuramo penaliti ya Ndikumana Asman, yatunze urutoki ku ntebe y’abatoza n’abasimbura asa n’ugaragaza ati “Mwabibonye?”

Kwegukana iki Gikombe cy’Amahoro kuri APR byabaye nko gucubya amagambo y’abayibasiraga ko ishobora gusoza umwaka nta gikombe kizima itwaye nyuma y’uko icya Shampiyona yegukanye kitavugwaho rumwe kuko ari iya kabiri [iya mbere mu makipe yo mu Rwanda] inyuma ya Al-Hilal SC yo muri Sudani.

Mu gihe aba APR batinze muri Stade Amahoro babyina, abafana ba Rayon Sports batashye ikubagahu mu gahinda, mu mitwe yabo harimo imibare yo gutsinda Bugesera FC na Kiyovu Sports muri Shampiyona kuko ari ho bateze amahirwe yo kuzakina CAF Confederation Cup ya 2026/27, bitaba ibyo bagasigara ku rugo.

Ubwo Hakizimana Adolphe yakuragamo penaliti yatewe na Ndikumana Asman
Umunyezamu Kwizera Olivier yavuye gufata umudali afite agahinda. Ni nyuma yo guhusha penaliti no kudafasha ikipe ye gutwara Igikombe cy'Amahoro
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yashyizweho amakosa yo kwemerera Kwizera gutera penaliti ya kabiri
Kwizera Olivier yananiwe guhaguruka ubwo APR FC yari imaze kubatsinda penaliti 4-2
Umunyezamu wa APR FC, Hakizimana Adolphe, ajya gukomeza Kwizera no kumuha 'fair-play'
Byari agahinda ku batoza barimo Lomami Marcel wubitse umutwe
Umutoza w'Abanyezamu, Ndayishimiye Eric 'Bakame' na we yari ababaye
Uwumukiza Obed na Aziz Bassane bananiwe guhaguruka aho bari bicaye
Bamwe mu bafana ba Rayon Sports babuze imbaraga zibakura muri Stade kubera agahinda
Umufana wa Rayon Sports yipfutse mu maso, ari mu gahinda nyuma yo gutsindwa na APR FC
Abafana ba APR FC bari banezerewe ubwo umukino wari urangiye
Byari ibyishimo ku Mutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, wegukanye ibikombe bitatu mu mwaka we wa mbere
Ndayishimiye Richard wa Rayon Sports ntiyakinnye uyu mukino wa nyuma kubera amakarita atatu y'umuhondo
Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre, umaze amezi atatu adakina kubera uburwayi, ari mu bahawe imidali
Denis Omedi watsinze penaliti yahesheje APR FC igikombe, afite sheki ya miliyoni 12 Frw yahawe iyi kipe
Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, ashyikiriza Igikombe cy'Amahoro Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga
APR FC yegukanye Igikombe cy'Amahoro ku nshuro ya 15, kikaba icya kabiri yikurikiranya itsinda Rayon Sports ku mukino wa nyuma

Amafoto: Umwari Sandrine

Video: Ndacyayisenga Emmanuel


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages