00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amahoteli yo muri Amerika yashinje FIFA kuyabeshya abakiliya benshi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 May 2026 saa 08:52
Yasuwe :

Amahoteli yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), kuyizeza abakiliya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, ariko imibare y’abaguze amatike itangazwa ntihure n’iy’abasabye kuzakoresha hiteli zaho.

Hasigaye iminsi mike kugira ngo kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada habere imikino y’Igikombe cy’Isi cy’Ibihugu.

Imyiteguro irarimbanyije, ndetse abafana b’inkwakuzi baguze amatike yo kuzakurikira imikino y’iri rushanwa, abandi baracyagerageza kubona ibyangombwa byo kwinjira mu bihugu bizaberamo imikino.

Mbere y’uko abafana batangira kugura amatike, FIFA yasabye amahoteli yo mu mijyi izaberamo irushanwa, kutazakoresha ibyumba byabo mu buryo busanzwe ahubwo bakabibikira abafana b’Igikombe cy’Isi.

Ishyirahamwe ry’Abafite Amahoteli n’Amacumbi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (AHLA), ryagaragaje ko kugeza ubu umubare w’abantu bari bategereje n’uwo bamaze kubona udahura na miliyoni eshanu z’abaguze amatike utangazwa na FIFA.

Rivuga ko iki kibazo nigikomeza kubaho, kizatuma ubukungu bwari bwitezwe mu bigendanye n’amahoteli n’ubukerarugendo bugabanyuka ku kigero kiri hejuru.

AHLA ifite amahoteli arenga 32.000 bingana na 80% by’amahoteli ari muri icyo gihugu, yerakana ko igihombo kinini cyatewe no kugurisha amatike ku giciro gihanitse.

Ibindi byatumye ibyumba bibura abakiliya bazabikoresha mu Gikombe cy’Isi, ni imisoro yazamutse, ibiciro by’ingendo mu mijyi izakira irushanwa ndetse n’impamvu za politiki hagati y’iki gihugu n’ibindi bitandukanye.

Hejuru ya 70% y’ibyumba byari byarabikiwe abazitabira Igikombe cy’Isi byatangiye kugurishwa abandi bantu, by’umwihariko mu mijyi ya Boston, Dallas, Los Angeles, Philadelphia na Seattle.

Nk’uko byanditswe na BBC, FIFA ntabwo yemera ko habayeho igihombo kuko iminsi igihari by’umwihariko mu gihe Igikombe cy’Isi kizaba kiri gukinwa.

Gusa hari abafana bavuze ko kuba muri iyi mijyi bihenze, dore ko hoteli nyinshi zo mu mujyi wa Seattle, kuziraramo ku ijoro rimwe utanga 300$.

Mu isuzuma ryakozwe mu mwaka ushize wa 2025, byagaragaye ko Igikombe cy’Isi kizatanga imirimo ku bagera ku 185.000, bizatuma ubucuruzi busanzwe bkorerwa mu mijyi izakira bwiyongeraho miliyari 17,2$.

Amahoteli yakuyho ibyumba byari byagenewe abazitabira Igikombe cy'Isi muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages