Tugiye kurebera hamwe mu nshamake bimwe mu by’ingenzi byaranze imikino y’amatsinda yabaye tariki ya 13-24 Mutarama 2024.

Kugeza ubu hamaze gukinwa imikino 34 mu matsinda atandatu yari agize irushanwa ndetse buri kipe yakinnye imikino itatu kuko yari amakipe ane muri buri tsinda.

Ibitego byose byinjijwe mu izamu ubiteranyije bigera kuri 89 aho imikino itatu gusa ari yo itarigeze ibonekamo ibitego. Byarumbye ku mukino wa Namibia na Mali, uwa RDC na Tanzania ndetse n’uwa Afurika y’Epfo na Tunisia.

Rutahizamu wa Guinée équatoriale, Emilio Nsue, ni we mukinnyi ufite ibitego byinshi kugeza ubu (5) akaba arusha bibiri Baghdad Bounedjah wa Algeria yamaze gusezererwa.

Emilio kandi ni we mukinnyi wenyine winjije ibitego bitatu mu mukino umwe muri iri rushanwa.

Ku birebana n’amakosa, amakarita 120 y’umuhondo yeretswe abakinnyi kubera imyitwarire idakwiye mu kibuga ndetse atukura ane yerekwa abarengereye.

Amakosa yo mu rubuga rw’amahina yasize hatewe penaliti 11, icyenda zivamo ibitego mu gihe ebyiri gusa ari zo zitinjiye.

Sénégal ni yo kipe yonyine igiye gukina ⅛ yarasoje amatsinda ifite amanota yose (9/9) mu gihe Ikipe y’Igihugu ya Misiri n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zabashije gukomeza zidatsinze umukino n’umwe kuko zanganyije inshuro eshatu.

Igikombe cya Afurika kirakomeza kuri uyu wa Gatandatu, hakinwa imikino ibiri yo guhatanira ¼, ihuza Namibia na Angola ndetse Nigeria na Cameroun.

Ghana yasezerewe mu Gikombe cya Afurika itarenze amatsinda
Ghana yasezerewe mu Gikombe cya Afurika itarenze amatsinda
Sénégal ni yo kipe yonyine yazamutse ifite amanota yuzuye
Sénégal ni yo kipe yonyine yazamutse ifite amanota yuzuye
Emilio Nsue ni we mukinnyi ufite ibitego byinshi mu Gikombe cya Afurika kugeza ubu
Emilio Nsue ni we mukinnyi ufite ibitego byinshi mu Gikombe cya Afurika kugeza ubu